Print

Bugesera FC yahagaritse burundu Bizimungu

Yanditwe na: 5 December 2017 Yasuwe: 224

Ikipe ya Bugesera FC yamaze gutandukana n’umutoza mukuru wayo Bizimungu Ally nyuma y’iminsi ishize bamuhagaritse kubera umusaruro mubi yari afite.

Umutoza Ally Bizimungu yahagaritswe by’agateganyo ku italiki ya 17 Ugushyingo 2017 aho yari amaze kugeza ku mwanya wa nyuma Bugesera FC byatumye ubuyobozi bwa Bugesera FC bufata umwanya wo guhagarika by’agateganyo uyu mutoza kugira ngo barebe ko Atari we ufite ikibazo asimburwa n’umutoza wungirije Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso.

Nyuma yo guhagarika uyu mutoza, Maso yakoze ibishoboka byose iyi kipe iva ku mwanya wa nyuma none kugeza ubu igeze ku mwanya wa 10 n’amanota n’amanota 9 byatumye buhitamo kwirukana burundu Bizimungu Ally.

Ubuyobozi bwa Bugesera FC bwamaze kwemeza ko iyi kipe igiye gukomeza gutozwa na Nshimiyimana Maurice Maso ukomeje kwitwara neza