Print

Perezida Emmerson wa Zimbabwe yarahije abagize Guverinoma nshya

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 5 December 2017 Yasuwe: 795

Harare-Perezida mushya wa Zimbabwe Emmerson Munangagwa yarahije abagize Guverinoma nshya abasaba gukorera hamwe muri iki gihe igihugu cyasubiye inyuma mu bukungu.

Ni kunshuro ya mbere mu mateka abagize Guverinoma barahijwe n’undi muperezida utari Robert Gabriel Mugabe nyuma y’imyaka 37 yicaye ku buyobozi bw’iki gihugu.

Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa 04 Ukuboza 2017 Emmerson Munangagwa yavuze ko abagize guverinoma bagiye gukorana nawe muri iki gihe kingana n’amezi atandatu cyangwa arindwi yari asigaye ku ngoma ya Mugabe.

Emmerson yafashe ubuyobozi nyuma y’uko Mugabe w’imyaka 94 y’amavuko aburekuye abisabwe na bamwe mu basirikare b’iki gihugu bakomeye.

Zimbabwe Today iravuga ko uyu muyobozi mushya atigeze atangaza niba ashobora kuziyamamariza kuyobora iki gihugu nyuma y’ik’igihe ari kuyobora mu gice cya manda yasizwe na Mugabe.

Muri Guverinoma ye hari abaminisiti yakuye ku mirimo yabo bari basanzwe muri
guverinoma twavuga nka Minisitiri w’uburezi yakuye ku nshingano yari afite.

Aba minisitiri barahiye ni 21 abenshi muri bo bari mu butegetsi ku gihe cya Mugabe, Munangagwa akaba hari n’abayobozi b’ingabo yagize abaminisitiri.

Minisitiri mushya w’ubutaka wahoze ari umuyobozi w’ingabo zirwanira mu
kirere, mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati”Nkiri mu gisirikare narindi muri minisiteri y’umutekano kandi nayo ibarirwa muri guverinoma none ninde uvugako abasirikare bataba abanyapoliyiki ?”.

Maj.Jen.Sebusiso warahiriye kuba minisitiri w’ububanyi n’amahanga yatangaje ko azateza imbere umubano wa Zimbabwe n’ibindi bihugu.

Ku bijyanye n’uko hari bamwe mu baminisitiri bahise birukanwa mbere y’uko abandi barahira, Perezida mushya yasubije ko bari bagiyeho mu buryo bunyuranyije n’itegekonshinga no gushaka kw’abaturage.