Print

Ni iki kihishe inyuma yo kuba Perezida Macron yaranze gukora mu ntoki za Perezida wa Burkina Faso -VIDEWO

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 December 2017 Yasuwe: 8102

Mu minsi ishize Perezida w’ u Bufaransa Emmanuel Macron yatembereye mu bihugu bitandukanye by’ Afurika birimo Burkina Faso, Ghana, na Cote d’ Ivoire aho yanitabiriye inama ya 5 ihuza Afurika n’ Uburayi. Imyitwarire ye n’ amagambo yakoresheje byateye benshi ku byibazaho.

Amwe mu magabo yakomerekeje abanya Burkina Faso nk’uko babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga ni aho Emmanuel Macron yavuze ngo ‘Perezida Kaboré yari yagiye gusana icyuma gitanga ubukonje, Climatiseur’ ubwo yibeshyaga mu mwirwaruhame ye’.

Uyu muperezida w’ Ubufaransa yasobanuye ko ibyo yavuze kuri Perezida Kaboré byari ugusetsa ‘Jokes’. Yongeraho ko hari abaperezida ajya atera ububyara agamije kugaragara umubano mwiza bafitanye.

Icyaje kubabaza bamwe ni uko Perezida Kaboré yashatse gufata mu kiganza cy’ ibumoso cya Perezida Macron nk’ ikimenyetso cy’ ubushuti, Macron akamwiyaka nk’ uko bigaragara mu mashusho yafashwe mbere gato y’ uko Macron ava muri iki gihugu.

Abakurikiranira hafi ibya politiki bavuga ko ibyabaye byababaje Perezida Kabore.

Iki kimenyetso Perezida Macron yagaragaraje gisobanuye iki? Biracyari uguterana ububyara ni ukunena?

Mu mashusho reba uko byagenze


Comments

Kwitonda Eric 8 December 2017

Ntabwo bintunguye nsanzwe mbizi ko Abasarikozi bagira irondaruhu no kunena Abirabura


Francis Gakwaya 6 December 2017

Umuco w’abanyaburayi n’uwabanyafrika uratandukanye ,gufatana mubiganza kubagabo bigaragaza ubutinganyi kubanyaburayi. Muri Afrika ntakibazo ni ikimenyetso cy’ubucuti. Ntimurenganye le président Français dore KO mukunda byacitse.