Print

Benshi mu bakunzi ba ruhago bishimiye igikorwa cy’urukundo abakinnyi ba Arsenal bakoze(amafoto)

Yanditwe na: 6 December 2017 Yasuwe: 1442

Ku munsi w’ejo nibwo abakinnyi b’ikipe ya Arsenal bakoze igikorwa cy’urukundo ubwo basuraga abarwayi batandukanye barwariye mu bitaro bya Whittington Hospital ndetse basura ibindi bitaro bya kaminuza biherereye mu mugi wa London.

Aba basore bitegura guhura na BATE Borisov ku wa kane mu mukino wa nyuma mu matsinda ya UEFA Europa League bagaragaye basura abarwayi ndetse babasigira impano mu rwego rwo kubahumuriza.

Abakinnyi batandukanye barimo Alexis Sanchez,Mesut Ozil,Granit Xhaka n’abandi bifotozanyije n’abarwayi ndetse babagaragariza urukundo muri izi mpera z’uyu mwaka wa 2017.

Nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Manchester United ku wa Gatandatu,aba basore bari bahawe akaruhuko mu rwego rwo kuzakina umukino wa BATE Borisov bameze neza dore ko bamaze gukatisha itike yo kwerekeza mu mikino ya 1/32 muri iyi mikino.