Print

‘Mu myaka ine: Abagabo 122 bishe abagore, abagore 61 bica abagabo’ RNP

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 December 2017 Yasuwe: 583

Imibare igaragazwa na Polisi y ‘ u Rwanda igaragaza ko abagore ari bo benshi bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nk’ uko byatangajwe na CP Dr Daniel Nyamasa umuganga mu bitaro bya polisi ku Kacyiru ‘Kuva muri 2006 kugera muri 2010, abagabo 122 bishe abagore babo, abagore 61 bica abagabo babo”

CP , Dr Nyamasa yavuze ko abenshi mu bahohoterwa ari abari munsi y’ imyaka 18, aho bari ku kigero cya 80%.

72% by’ ihohoterwa mu Rwanda ni ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 28% ni ihohoterwa ryo mu ngo risanzwe nk’ ihohoterwa rishingiye ku mutungo.

Dr Nyamwasa yabitangarije mu nama yahuje inzego zitandukanye igamije kugaragaza isano riri hagati y’ ihohoterwa no kwandura agakoko gatera SIDA.

Umwe mu bagize urugaga rw’ ababana na virusi itera SIDA, RRP+ yatanze ubuhamya avuga ko akora uburaya mu mugi wa Kigali akaba anabana n’ ubwandu bwa virus itera SIDA.

Uyu mukobwa w’ imyaka 20 yavuze ko ababyeyi be bapfuye bagasigira imitungo nyirarume akajya amuhohotera bigatuma atoroka akajya gukora I Kigali. Ngo aho yagiye gukora akazi ko mu rugo naho baramuhohoteye bituma abatoroka nijoro atangira kujya gukora uburaya. Yavuze ko muri ubu buraya ariho yanduriye virusi itera SIDA.

Uyu mukobwa w’ imyaka 20 yavuze ko afite umwana w’ imyaka 5 bombi bafite ubwandu,ngo aracyakora uburaya ariko hari abagabo abwira ko abana n’ ubwandu ntibakozwe ibyo abasaba ko bakoresha agakingirizo yakomeza kubasaba ko bakoresha agakingirizo bakamubita.

Ati “Hari abagabo mbwira ko mbana n’ ubwandu nabasaba ko dukoresha agakingirizo bakambwira ngo twe se uzi dufite SIDA ingana. Hari abo nsaba ko dukoresha agakingirizo mbabwira ko nanduye bakankubita”

Dr Nyamwasa yavuze ko niyo umuntu yaba yaranduye adakwiye kwirekura ngo asambane n’ abandi banduye SIDA nta gakingirizo kuko SIDA zitanganya ubukana bungana. Ikindi yavuze ko iyo umurwayi wa SIDA afata imiti igabanya ubukana agasambana n’ undi ufite SIDA ifite ubukana buruta iyo afite ya miti ntacyo yongera kumumarira.