Print

Perezida Kagame yakuyeho Minisitiri w’Uburezi n’uw’ikoranabuhanga

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 6 December 2017 Yasuwe: 2203

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 06 Ukuboza 2017 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakuye ku myanya Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba na Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, ashyiraho abandi bashya.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard riragira riti “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, Perezida Paul Kagame yashyizeho abaminisitiri ku buryo bukurikira, Minisitiri w’Uburezi: Dr. Eugene Mutimura, na Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho: Jean de Dieu Rurangirwa.”

Olivier KAYUMBA yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri ishinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza. Francis Musoni, yagizwe umunyamabanga mukuru muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero.