Print

Kigali: Abajura babiri muri bane bateye umuturage batawe muri yombi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 6 December 2017 Yasuwe: 2111

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 3 Ukuboza nibwo mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega umuturage yatezwe n’abantu 4 bakamwambura telefoni 2 zibarirwa mu gaciro k’amafranga ibihumbi 315 ndetse banamwambura amafranga ibihumbi 85. Abaturage bahise batabara bamwe mu bajura batabwa muri yombi.

Superitendetent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu akaba umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali avuga ko hari ku mugoroba ubwo Umuturage wo mu murwenge wa Gitega yari agiye kugera iwe mu rugo agasanga abantu bane atashoboye kumenya bamuteze bakamwambura ziriya Telefoni n’amafranga ibihumbi 85.

Uwo muturage yabanje kurwana nabo ariko bamurusha imbaraga nibwo yahise atabaza, irondo ry’umwuga riraza riramutabara bashobora gufata babiri muri bane ,ariko ibyo bambuye umuturage byatwawe na bariya babiri bacitse.

Ubujura nk’ubu kandi bwanabaye mu mu murenge wa Nyarugenge mu kagari ka Biryogo, aho ku mugoroba wo ku itariki 5 Ukuboza uwitwa Mbarubukeye Shaban w’imyaka 25 yashikuje telefoni yo mu bwoko bwa Samsung S.6 ayishikuje Nyambabazi Jolie.

Mbarubukeye amaze kwiba iyi telefoni yagerageje gucikira mu muyoboro w’amazi ariko abaturage bahita bamukurikira babasha kuyimwambura,ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge.

Kuri ibi bikorwa byombi, SP Hitayezu ashimira abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu kwicungira umutekano aho batuye. Yabashishikarije gukomeza umuco wo gutabarana no gukorana n’amarondo y’umwuga igihe cyose bazaba bahuye n’ibibazo by’umutekano mucye.

Yagize ati”Abaturage turabashimira cyane ku ruhare bakomeje kugaragaza mu gucunga umutekano wabo n’uwa bagenzi babo, turabasaba gukomeza umuco wo gutabarana no gutangira amakuru kugihe. Ntawabura gushima imikoranire myiza irimo kuranga abaturage, abanyerondo b’umwuga ndetse na Polisi y’u Rwanda; ifatwa ry’aba bajura ni umusaruro ku ruhare rw’abaturage ku mutekano.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yaboneyeho gusaba abaturage kureka kujya bagendana amafaranga n’ibindi bintu bihenze mu gihe cya nijoro.

Yagize ati:”Nk’uko leta ihora ibikangurira abaturarwanda, bakwiye kwirinda kujya bagendana amafaranga mu mufuka, haje uburyo bw’ikoranabuhanga, bashobora kuyabika mu buryo bugezweho nko mu matelefoni yabo kuko niyo bakwiba telefoni amafranga yawe yo urayabona.Si byiza kandi kugendana ibikoresho bihenze nka mudasobwa n’amatelefoni byongeye kubigendana mu gihe cya nijoro”.

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zishinzwe umutekano bashishikariza abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano,kuri ubu umusaruro utangiye kugenda ugaragara.Ibi bikazafasha mu guca burundu ubujura bwa hato na hato bukunze kugaragara.


Comments

Kalisa 8 December 2017

Bravo kuri Polisi y’u Rwanda n’abaturage batabaye Bigatuma biriya bisambo bifatwa. Bavuge na bariya batorotse kuko baba baziranye kuko baba basanzwe bibira hamwe kandi babahane by’intangarugero kugirango n’abandi bajura barebereho dore ko beze cyanecyane muri ibi bihe iminsi mikuru yegereje.