Print

Minisitiri Musafiri yasimbujwe nyuma y’ iminsi 5 hazamuwe ikibazo cy’ abarangiza kaminuza ntibibone mu bagomba gupiganira akazi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 December 2017 Yasuwe: 4997

Nyuma y’ iminsi 5 abagize inteko ishinga amategeko babajije guverinoma y’ u Rwanda ikibazo cy’ abanyeshuri barangiza muri amwe mu masomo ya Kaminuza ntibibone mu bagomba gupiganira akazi, Perezida Kagame yasimbuje uwari Minisitiri w’uburezi Dr Papias Musafiri Malimba.

Tariki ya 1 Ukuboza 2017, ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagezaga ku bagize inteko ishinga amategeko gahunda za guverinoma n’ uruhare rw’ uburezi mu iterambere ry’ igihugu nibwo abadepite babajije ikibazo cy’ abarangiza kaminuza bagasanga amasomo bize atabemerera gupiganira akazi.

Icyo gihe yari kumwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’ Umurimo Kayirangwa Fanfan ndetse na Musafiri wari Minisitiri w’ uburezi.

Minisitiri w’ Intebe Dr Ngirente yasabye Minisitiri Fanfan gutanga igisubizo kuri icyo kibazo, gusa mu bisubizo yatanze byagaragaye ko mu masomo ane ya kaminuzako abanyeshuri bayarangizamo ntibibone mu bagomba gupiganira akazi harimo abiri Leta y’ u Rwanda itarabona uko iki kibazo kizakemurwa.

Abo banyeshuri barimo abize isomo rya food science, abize isomo rya microbiology, n’ abize land of savey.

Minisitiri w’ Abakozi ba Leta n’ Umurimo yavuze ko Minisiteri ayoboye yagerageje kwandikira inzego zimwe zitanga akazi izisaba ko abanyeshuri barangije muri aya masomo bajya bashyirwa mu bagomba gupiganira akazi, hamwe igasubizwa ko bidashoboka.

Minisitiri Fanfan yagize ati “Ku bize Food science twandiye urwego rushinzwe nutrition (imirire) , urwo rwego rwatubwiye ko abo bize food science ubumenyi bafite budahuye nubwo muri nutrition bakeneye.

Yavuze ko kugeza ubu aba banyeshuri batarabonerwa imyanya y’ akazi bashobora gupiganira.

Yakomeje ati “Twasanze abize microbiology dushobora kuganira n’ abaganga, nyuma yo kuvugana n’ urwego rw’ abaganga batubwira ko abo bize microbiology bagomba kongera kwiga imyaka ibiri kugira ngo bashore gukora”

Minisitiri Fanfan yongeye ati “Survey of land twandikiye uturere kugira ngo bage babashakira imyanya mugihe hashyira imyanya ku isoko”.

Ibi birimo kuba mu gihe Leta y’ u Rwanda ishyize imbere amasomo ya Science, aho ifite gahunda y’ uko 60 by’ abanyeshuri bagomba kwiga amasomo ajyanywe n’ ubumenyi ngiro, 40% bakiga amasomo asanzwe. Ishaka ko muri 40% bazige amasomo asanzwe 80% bazajya biga amasomo ya science.

Ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara n’ ikigo cy’ igihugu cy’ ubushakashatsi bwagaragaje ko muri banyeshuri 100 barangiza kaminuza 27 babura akazi, naho mu mabyeshuri 100 barangiza amashuri yisumbuye 35 bakabura akazi.

Kuri uyu wa 6 Ukuboza 2017 nibwo hasohotse itangazo rivuye mu biro bya Minisitiri w’ Intebe rivuga ko ‘Perezida wa Repubulika ashingiye ku bubasha ababwa n’ integeko nshinga yashyizeho abaminisitiri mu buryo bukurikira Dr Eugene Mutimura, na Minisitiri w’ ikoranabuhanga n’ itumanaho Jean de Dieu Rurangirwa.


Comments

muhire patrick 10 June 2018

nukwakwikunda , kaminuza ntiyakwirukana abayobozi b,ishami runaka kuko imyanya yaryo mu rwanda yarangiye ariko bagashishikariza abanyeshuri twagowe kurigana batwizeza akazi nyamara warangiza ngo wize psychology ihangire umurimo ntanaya stetoscope wabona.


CLAUDIEN 8 December 2017

Nabize ‘creative industry’ nabo baribuze


QWERT 8 December 2017

Ariko mababaze, Ntimwibuka ko Charles Muligande aherutse kuvuga ko impamvu abarimu ba kaminuza batagihembwa ari hari umuminisitiri waje akemera ko igengo y’ imari ya mineduc igabanwa, ubuse hari undi yavugaga utari Musafili. Ubu abarimu bahemberwaga igihe akaba make ariko akaza none nabyo yarabizambije


Muhire Jack 8 December 2017

Ariko mababaze, Ntimwibuka ko Charles Muligande aherutse kuvuga ko impamvu abarimu ba kaminuza batagihembwa ari hari umuminisitiri waje akemera ko igengo y’ imari ya mineduc igabanwa, ubuse hari undi yavugaga utari Musafili. Ubu abarimu bahemberwaga igihe akaba make ariko akaza none nabyo yarabizambije


Muhire Jack 8 December 2017

Ariko mababaze, Ntimwibuka ko Charles Muligande aherutse kuvuga ko impamvu abarimu ba kaminuza batagihembwa ari hari umuminisitiri waje akemera ko igengo y’ imari ya mineduc igabanwa, ubuse hari undi yavugaga utari Musafili. Ubu abarimu bahemberwaga igihe akaba make ariko akaza none nabyo yarabizambije


Gaheta John 8 December 2017

Nakunze ukuntu Amb. Gatete yavuze ko ‘mbere yo kubaka umuturirwa muri kigali ukwiye kubanza gutekereza aho uzkura abakiriya bayikodesha. Ni gute umuntu atangiza isomo muri kaminuza ataratekereza icyo abazarangiza muri ayo masomo bazakora’


Rinda 8 December 2017

mineduc igira politiki yihariye ntikwiye kuyoborwa n’ umuntu ubonetse wese, ikwiye kuyoborwa n’umuntu w’ inzobere mu burezi kuko ntabwo wafata umuntu ngo kuko ari umuhanga mu bukungu ngo umushinge uburezi. Mutekereza ko ari mpamvu kiumuntu ugiye kuba mwarimu bamusaba kuba yarize education kabone n’ ubwo yaba ari umuhanga mu mibare, methodolody mu burezi ni ikinttu gikomeye cyane,.


Habiba 8 December 2017

Ntako atagize kuko hari n’ abagiye bahabwa kuyobora Mineduc nTIBAMAREMO N’ UMWAKA UMWE. Nabonye bashimiye Perezida Kagame kuko yabirukanye wagira ngo yaratinze


EMELYIENNE 8 December 2017

Ntabwo byantunguye kuba Musafili yasimbujwe kuko nta gishya yigeze amarira Mineduc kuko n’ ubundi afata imyanzuro ihubutse wangira ngo ntabwo abanza kugisha inama. Nize muri SFB ahayobora yarabyukaga mu gitondo akavuga ngo ndashaka ko class yigamo abanyeshuri 20 agahita abishyiraho atitaye ku mubare w’ ibyumba kaminuza ifite.