Print

Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza May yari ahitanywe n’ ibyihebe Imana ikinga ukuboko

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 December 2017 Yasuwe: 2040

Umupango wo kwivugana Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza Theresa May waburijwemo na polisi y’ Ubwongereza irwanya iterabwoba nk’ uko byatangajwe na chaine ya televiziyo ‘Sky news’.

Kugeza ubu abagabo babiri Na’’imur Zakariyah Rahman w’ imyaka 20 na Mohammed Aqib Imran w’ imyaka 21 bari mu maboko ya polisi kuva tariki 28 Ugushyingo 2017 ndetse bamaze kugezwa imbere y’ urukiko.

Nk’ uko polisi yabitangaje ngo abo bagabo bari bapanze ko bari buturitse ku muhanda hafi y’ urugo rwa Thereza May ahakunze kuba hahagaze abapolisi benshi, hanyuma umwe muri bo akinjirira muri ako kavuyo n’ umuborogo w’ abantu benshi bari kuba bamaze gupfa, akinjira yitwaje icyuma yaniziritseho ibiturika agahita asanga May bagahita baturikana.

Imran ngo yari mu nzira zo gushaka passport yo mu gihugu cya Libya ndetse ngo asanzwe ashinjwa iterabwoba.

Abo bagabo baraye bagejwe imbere y’ urukiko kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2017.