Print

Rayon Sports igiye gusura Karekezi Olivier

Yanditwe na: 7 December 2017 Yasuwe: 1781

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’abakinnyi batangaje ko bagiye gusura umutoza mukuru wabo Karekezi Olivier uherutse kurekurwa n’ubugenzacyaha nyuma y’iminsi 17 yari amaze akurikiranyweho icyaha cyakoreshejwe ikoranabuhanga n’itumanaho.


Uyu mutoza washinjwe kugambanira ikipe y’igihugu Amavubi,yarekuwe ku wa Gatandatu n’ubugenzacyaha nyuma yo gufatwa ku munsi w’urupfu rw’inshuti ye Katauti wari unamwungirije muri Rayon Sports.

Mu kiganiro Itangishaka Bernard yagiranye n’itangazamakuru ku munsi w’ejo ku wa Gatatu,yavuze ko bagiye kumusura mu rwego rwo kumuhumuriza kubera ibibazo yahuye nabyo ndetse no kuganira ku myiteguro y’ikipe.


Yagize ati “Twe n’abakinnyi ba Rayon Sports twiyemeje kuzajya kumusura ku wa Gatandatu,ndetse turumva ko ari ikintu cyiza cyadufasha kwiyubaka kuko turifuza gutegura imikino ya gicuti kandi turifuza kumugisha inama atubwire niba azaza, kuko ntitwategura imikino umutoza mukuru adahari.”

Itangishaka yavuze ko bifuza gukina na Bugesera FC cyangwa AS Kigali ariko bizaterwa na gahunda umutoza Lomami Marcel azatanga kuko niwe mutoza uri kumwe n’abakinnyi ndetse barifuza ko Karekezi Olivier yagaruka vuba kugira ngo abakunzi ba Rayon Sports bamubone.