Print

Umugabo yasanganywe umurambo w’umuntu mu modoka ye

Yanditwe na: 7 December 2017 Yasuwe: 1815

Ubwo polisi yo mu mugi wa Middelkerke mu Bubiligi yakoraga umukwabu mu mu ijoro ryakeye,yaguye ku murambo w’umuntu waciye umutwe mu modoka y’umwe mu bagenzi yahagaritse.

Iyi modoka ntoya (Voiture) yarimo abantu 3 yasanzwemo umurambo utagira umutwe nyuma yo guhagarikwa na polisi yo mu gace ka Middelkerke yari imaze amasaha abiri iri mu mukwabu wo kureba niba nta bikorwa bitemewe n’amategeko biri kwinjizwa muri uyu mugi.

Nyuma yo gusanga umurambo utagira umutwe muri iyi modoka,polisi yahise itangira guhata ibibazo abantu 3 bari bayirimo mu rwego rwo kumenya neza impamvu z’uyu murambo n’uwagize uruhare mu kwica uyu muntu gusa iyi polisi yavuze ko batanyuzwe n’ibisobanuro bahawe n’aba bantu.

Ubwo polisi yajyaga ahatuye uyu muntu,babonye amaraso menshi mu muhanda ndetse nyuma y’igihebari mu iperereza babonye ko umugabo nyiri iyi modoka ariwe nyirabayazana w’urupfu rw’uyu muntu basanze mu modoka ye nubwo nta muntu n’umwe watangajwe izina