Print

Palestine, n’iyonka ntiyasigaye mu kwamagana icyemezo cya Trump-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 December 2017 Yasuwe: 1074

Umukuru w’umutwe w’abanyapalesitina ugendera ku matwara akaze y’idini akaze ya Isilamu wa Hamas wahamagariye abanyapalesitina gutangira imyigaragambyo mishya ya infifada.

Basabwe guhagarukira rimwe bakarwanya icyemezo cya Perezida Trump cyo kwemera ko Yeruzalemu ari umurwa mukuru wa Isiraheli.

Ismail Haniyeh ibyo yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu ntara ya Gaza nk’uko BBC ibitangaza.

Ministri w’intebe wa Israheli, Benjamin Netanyahu, yavuze ko leta ye irimo kuvugana n’ibindi bihugu atavuze izina byiteguye gufata icyemezo nk’icyafashwe na Trump.

Habaye ibikorwa byo gukozanyaho hagati y’ingabo za Isiraheli n’abanyapalesitina mu mijyi ya Yeruzalemu na Betelehemu aho igipolisi cyarashe ibyuka biryana mu maso.

Icyemezo cya Perezida wa Amerika muri rusange gikomeje kwamaganwa hirya no hino ku isi.

Mu bacyamaganye harimo ibihugu bisanzwe ari inshuti za Amerika nk’Ubwongereza, Ubufaransa na Arabia Saudite.

Mbere y’uko afata iki cyemezo; Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi, Abayobozi b’Ubwongereza, Perezida wa Turkey, Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi bamugiriye inama yo kureka kubikora ariko Trump arakomeza.

Perezida w’u Bufaransa we yavuze ko ibyo Trump akoze binyuranije n’amategeko mpuzamahanga ndetse n’amategeko y’Umuryango w’Abibumbye.

Abaturage ba Palestine hatavuyemo n’iyo nka bakaba bahagurutse ngo barwanire uburenganzira bwabo ku butaka bakomeje kuvuga ko bafiteho uburenganzira.







Comments

koko 8 December 2017

ABA banya PALESTINA baretse kwiteranya ko byarangiye ubundi nibatuze bategereze uko bigiye gukurikirana,uriya musigiti uzasenywa hubakwe urusengero,kuko rumwe salomo yubatse bakarusenya.ndabizi ko nibiba noneho bazimanika ariko ntacyo bazahinduraho.Nibatuze rero kuko bible yabitangaje kera.