Print

Ifoto ya Cristiano Ronaldo agiye gufata Ballon d’Or iri guca ibintu

Yanditwe na: 7 December 2017 Yasuwe: 1623

Umukinnyi Cristiano Ronaldo amaze gushyira hanze ifoto iri guca ibintu hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga aho yari ahagaze ku muryango w’indege ye yerekeje I Paris aho agiye gufatira igikombe cya Ballon d’Or.


Uyu musore ufite amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo kuri uyu mugoroba,abanje yasogongeza abakunzi be ku myambarire ye mbere y’uko yinjira mu muhango nyiriza wo gutanga Ballon d’Orafite amahirwe 90 ku ijana yo kwegukana bitewe n’ibyo yagezeho umwaka ushize birimo gutwara UEFA Champions League na La Liga.

Air Force Cristiano Ronaldo aherutse gushyira hanze

Naramuka yegukanye Ballon d’Or iraba ibaye iya 5 aho aranganya na Lionel Messi nawe ufite 5.

Mu myambarire y’uyu musore harimo Air Force aherutse gushyira hanze yitiriye izina rye CR7 ndetse agiye mu ndege yiguriye mu minsi ishize.