Print

Akari ku mutima wa Nsengimana na Musafiri bakuwe muri Guverinoma

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 December 2017 Yasuwe: 3878

Ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki ya 06 Ukuboza 2017 nibwo Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko nshinga yakuyeho ku myanya Minisitiri w’uburezi na Minisitiri w’ikoranabuhanga.

Nk’uko itangazo ryakomezaga ribivuga, abavanyweho bahise basimbuzwa abandi bayobozi. Minisitiri Philbert Nsengimana wayoboraga Minisiteri y’ikoranabuhanga yahise asimbuzwa Jean de Dieu Rurangirwa mu gihe Dr Eugène Mutimura yasimbuye Minisitiri Dr Musafiri Papias wari ushinzwe Minisiteri y’Uburezi.

Nyuma y’aho, Philbert na Musafari bafashe umwanya bashimira umukuru w’igihugu wabagiriye icyizere muri iki gihe cyose bari bamaze bayobora.

Dr Musafiri Papias wayoboraga Minisiteri y’Uburezi yanditse kuri Twitter avuga ko atabona ijambo ryiza risobanura uko afata icyizere yagiriwe na Nyakubahwa Paul Kagame.

Dr Musafiri ati : “Mbura ijambo nakoresha kugirango ngaragaze ishimwe kuri Nyakubahwa Paul Kagame kuba yarangiriye icyizere cyo gukorera muri guverinoma.... Gukorera mu buyobozi bwe byampaye kunguka ubunararibonye mu buzima. Ndetse binshyira ku rundi rwego ndashima kandi nzahora mbimushimira.”

Ubutumwa bwa Musafiri

Nsengimana Philbert wari umaze imyaka igera muri itandatu muri guverinoma y’u Rwanda wayoboraga minisiteri y’ikoranabuhanga yatangaje ko yanyuzwe n’icyizere yagiriwe n’umukuru w’igihugu kandi yishimira umusanzu yatanze.

Philbert ati : “Naranyuzwe iteka kubwa we Nyakubahwa Paul Kagame kubw’amahirwe n’icyizere mwangiriye nkabasha gutanga umusanzu ku gihugu cyanjye mu buyobozi bwawe... Nishimiye umusanzu natanze mu kubaka igihugu cyanjye mu gihe cy’imyaka 6 maze nkora. Ndacyafitiye icyizere n’icyerekezo cyiza mfitiye u Rwanda na Afurika.”


Ubutumwa bwa Philbert

Mu bandi bayobozi; Kayumba Olivier yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza asimbura Antoine Ruvebana, naho Francis Musoni agirwa Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero.

Dr Musafiri Papias Malimba yagizwe Minisitiri w’Uburezi kuwa 24 Kamena 2015, avuye ku mwanya w’ Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’amabanki muri Kaminuza y’u Rwanda. Naho Jean Philbert Nsengimana yagiye muri Guverinoma mu 2011.

Philbert na Musafiri bakuwe muri Guverinoma