Print

Umuyobozi wa BRD yirukanywe ahita asimbuzwa

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 December 2017 Yasuwe: 1966

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 07 Ukuboza 2017 Alex Kanyankole wayoboraga Banki y’u Rwanda ishinzwe Iterambere, BRD yirukanywe kuri uyu mwanya.

Ikinyamakuru Taarifa.rw cyanditse ko Kanyankole yirukanywe muri iki gitondo n’inama y’ubutegetsi ya BRD.

Eric Rutabana wari ukuriye ishami ry’ishoramari muri banki y’abaturage (BPR) niwe wahise umusimbura.

Muri 2013 nibwo Alex Kanyankole yatangiye kuyobora BRD yari amaze imyaka 4 muri aka kazi.Kugeza ubu ntabwo haramenyekana amakuru y’ icyaba cyatumye yirukanwa kuri uyu mwanya.

Kanyankole yahoze ari umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga, NAEB. Muri NAEB yakozemo imyaka ibiri, ubwo yari avuye ku buyobozi bw’Ikigo gishinzwe kawa, (OCIR-CAFE 2008 -2011) mu gihe mbere yaho yayoboye OCIR-THE 2005 kugeza 2008.


Eric Rutabana wahise ahabwa umwanya w’ubuyobozi