Print

NTIBISANZWE: Umwana w’ imyaka ine yakoze ubukwe n’ abakobwa bane icyarimwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 December 2017 Yasuwe: 3805

Muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika ahitwa Utah, mu mugi wa Washington, umuhungu w’ imyaka ine yasezeranye imbere y’ Imana n’ abakobwa bane bari hagati y’ imyaka ine n’ irindwi.

Abantu bagera kuri 600 ni abahamya b’ ibyabaye kuko bari mu rusengero rwa Jesus Christ of Latter Day Saints ubwo Jason Francis Jeffs yashyingiranwaga n’ abakobwa bane.

Imbere y’ iyo mbaga yari yitabiriye umuhango wo gusezeranya uyu mukwe w’ imyaka ine, uyu mukwe yagize ati “Mana ha umugisha aba bagore ubayobore mu nzira yawe kandi ubahe kuzabyara buri umwe abana benshi b’ abahungu”

Ibinyamakuru byo muri Amerika byatangaje iyi nkuru byavuze ko Utah muri Washington aho ubu bukwe byabereye hakunze kugaragara abantu benshi bashyingirwa batarageza ku myaka y’ ubukure.

Ibyo binyamakuru bivuga ko muri ako gace hagaragara ubuharike bukabije ku buryo umugabo umwe adatinya gushaka abagore 70.

Birashoboka ko Jason Francis Jeffs ariwe muntu uharitse abagore benshi akiri muto. Abagore be ni Alicia, Michelle, Lisa na June