Print

Zari na Diamond bifurije umwana wabo gukururana n’abakobwa

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 December 2017 Yasuwe: 2508

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 06 Ugushyingo 2017 nibwo umuririmbyi Diamond n’umufasha we Zari The Boss lady bifurije isabukuru nziza umwana w’abo, Princess Nillan mu magambo yateye benshi kwibaza.

Prince Nillan, umwana wa Diamond na Zari yizihije isabukuru y’amavuko y’umwaka umwe.Yabwiwe amagambo n’ababyeyi be atandukanye arimo gukura agashaka inshuti z’abakobwa.

Diamond yanditse kuri instagram avuga ko yifuza kubona umwana we yakuze baganira.Yagize ati “Ubuse navuga iki kindi! Banguka mwana wanjye..Ngwino unsure unaganire na Papa wawe...Ntabwo tugusabye gushaka ibirenze, ikikureba ni kimwe, jyana nabo(kundana n’abakobwa)."

Uyu muhanzi yavuze ko abona umwwana we ari gukura vuba ariko ngo akwiye gukura vuba agatangira kujya akundana n’abakobwa abaca inyuma.

Umugore w’umushabitsi, Zari nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yunze mu rya Diamond avuga ko abona uyu mwana wabo ari gukura vuba.Yakomeje avuga ko ari kubona ahazaza h’umwana we ahinduranya abakobwa abahemukira mu bigendanye no gukunda kuko abona anafite uburanga.

Zari ati “Bakobwa namwe bahungu mumfashe kwifuriza umwana wanjye isabukuru y’amavuko nziza..Ndabona ukomeje gukura cyane, ndakubona mu mabyiruka yawe utandukana n’inkumi nyinshi vuba aha kuko ubwiza bwawe burenze uko umuntu yabyumva..Isabukuru nziza nanone mwana wanjye.”

Uyu mwana wa Diamond, Nillan yavutse akurikira Tiffah ariwe mfura y’aba bombi yavukiye muri Afrika y’epfo arinaho Zari asanzwe akorera ibikorwa bimwe na bimwe.

Ubutumwa bwa Zari

Ubutumwa bwa Diamond


Comments

Lily 8 December 2017

Ariko kudakizwa birakanyagwa. Umwana wibyariye ngo uramwifuriza ibyiza ukamwifuriza kuba mu byaha ubuzima bwe bwose. Imana yonyine izamwikirize