Print

Kigali: Abakobwa 5 babyibushye bagiye guhatanira ikamba muri Congo

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 December 2017 Yasuwe: 4543

Kuri uyu wa 07 Ukuboza 2017 mu mujyi wa Kigali habereye igikorwa cyo gutoranya abakobwa babyibushye bazahatana mu irushanwa rya Miss Ronde Regionale rizaba kuwa 28 Ukuboza 2017.

Iri rushanwa rizabera i Bukavu muri Congo.Abakobwa batandatu babyibushye nibo bashije gutambuka imbere y’akanama nkemurampaka ku kimironko.

Muri aya marushanwa umwe niwe watsinzwe abandi batanu barakomeza.

Aba batanu nibo bazajya i Bukavu tariki 21 Ukuboza aho bazahurira n’abandi 10 batsinze muri DRCongo na Burundi bagahatana guhera tariki 28 Ukuboza 2017 nk’uko UMUSEKE ubitangaza.

Abatoranyijwe ni Uwase Marie Pacifique, Uwase Umuhoza Dénise , Vivine Uwizeye , Assia Nyiramwiza na Jolie Mugabekazi.

Umubyimba w’umukobwa, kwiyerekana nta mususu no kuba yabashije gusubiza ibyo yabajijwe ni bimwe mu byashingiwe n’akanama nkemurampaka.

Abahatanye bagombaga gusubiza nibura mu gifaransa cyangwa igiswahili.
Agiye kuba ku nshuro ya kabiri yatangirijwe I Bukava muri Congo muri 2015.






Comments

Eugene 8 December 2017

Ni byiza kbx


Giselle Kazimili 8 December 2017

UYU W’ INYUMA WE NTABWO ABASHA KWITERURA KABISA KUBYIBUHA NI BIBI. UBUSE UBONA UMUZUNGU AZASA AKORA SIPORO YO KWIRUKA UKAGIRA NI IKI? NI UKO AZI INGARUKA MBI ZO KUBYIBUHA UKARENZA URUGERO


THEO 8 December 2017

Karabaye ibi se byaje ryari, nyampinga mu bibyiga? ndabigaye


Joyeuse 8 December 2017

AHHAHAHAHAHHAH Kubyibuha ntabwo bigezweho nta n’ impamvu yo gutaranya nyampinga munini. kwibyibuha bigizana n’ ingaruka z’ uburwayi, Kandi Miss ni umuntu de reference byatuma hari abantu babyigana kandi bigira ingaruka cyane. Abantu bakwiye gushishikarizwa kugumana taille ntoya. gutora Miss w’ ababyibushye ntabona ati anti; campagne ya Carfreeday’ Murakoze