Print

Umugabo yanize umugore we anamutera icyuma umukobwa we areba

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 December 2017 Yasuwe: 2910

Umugabo witwa Sven Van Rooy wo mu gihugu cy’ u Bubiligi aracyari se w’ umwana w’ umukobwa w’ imyaka ine yiciye nyina, uyu mukobwa w’ imyaka ine ashobora gukomeza kujya gusura se muri gereza ariko niwe wahawe amahitamo yo kuzemeza niba Sven ashobora gukomeza kuba se.

Sven yakatiwe gufungwa imyaka 18 kuko yishe umugore we. Uyu mugabo ntabwo imbere y’ urukiko rwa Turnhout yigeze ahakana ibyo yakoreye mu maso y’ umukobwa we.

Tariki 4 Kamena 2016, Sven Van Rooy yishe umugore we Melissa Mauriën, nyuma yo kubona muri telephone y’ umugore we ubutuma bwinshi bugaragara ko umugore we asambana n’ umusore ukiri muto.

Sven yahise azabiranwa n’ uburakari aniga Melissa anamutera icyuma aramwica. Ibi byabaye uyu mukobwa we w’ imyaka ine areba. Nyuma yo kwiyicira umugore yafashe uwo mwana ahungira ahitwa Wallonie mu magepfo y’ u Bubiligi, agace gakoresha ururimi rw’ Igifaransa cyane.

Sven wakatiwe imyaka 18 y’ igifungo nyuma y’imyaka ine ashobora gusaba gusohoka muri gereza akagenzurwa mu buryo bw’ ikoranabuhanga, nk’ uko Umunyamategeko John Maes yabitangaje. Uyu munyamategeko avuga ko igihano Sven yahawe gihanye n’ ibyo yakoze.

Nk’ uko UMURYANGO ubikesha ikinyamakuru 7 sur 7 cyandikirwa mu Bubiligi ku bwumvikane, umuryango wa Sven n’ umuryango wa nyakwigendera Melissa yumvikanye ko uyu mwana w’ umukobwa bazafatanya kumurera. Ngo azajya amara icyumweru kimwe kwa sekuru ubyara uwari nyina ikindi akakimare kwa sekuru ubyara se.

Ise wa nyakwigendera Melissa yavuze ko ‘uyu mwana w’ umukobwa akiri umwana wa Sven ndetse azajya anamusura muri gereza’. Yongeraho ko uyu mwana w’ umukobwa nakura ariwe uzahitamo niba Sven akomeza kumubera se cyangwa akamwihakana.

Impuguke mu bijyanye n’ imitekerereze y’ abana, Eric Heyns yavuze ko bidakwiye ko umwana ahabwa amahirwe yo guhitamo niba se akomeza kumubera se kuko yamwiciye nyina, kuko kuba yishe umugore bitamwambura uburenganzira bwo gukomeza kuba se w’ umwana.


Comments

Maman Bruce 8 December 2017

Birababaje kweli, gusa abantu baca inyuma abo bashakanye bakwiye kwisubiraho kuko ntakiza kibibibamo. Ushobora kwitwaza ngo umugabo nta gushimisha ariko byose mwabiganiraho kuko umunezero uva mu buryo wateguwe