Print

Master yatangaje byinshi ku mvune ye imaze igihe yaramuzengereje

Yanditwe na: 8 December 2017 Yasuwe: 930

Umukinnyi Mugisha Francois uzwi nka Master uherutse gutangira imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’igihe ari mu mvune, yatangaje ko imvune afite ari inyama yomotse ku igufwa bituma atabasha kumara igihe akina kuko iyo mvune iba mu kuguru imbere.

Master uzwiho gukina imyanya myinshi mu kibuga,yagize iyi mvune mu kwezi kwa karindwi akora ikosa ryo kuyikiniraho byatumye ikomera ndetse kugeza ubu ntarabasha gukina umukino n’umwe muri shampiyona.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yagarukaga mu myitozo kuri uyu wa Gatatu,yababwiye ko ari gukira buhoro buhoro ndetse mu mwaka utaha azatangira gukina.

Yagize ati “Kubera ko maze iminsi mu mvune natangiye imyitozo yoroheje kandi ndabona bigenda neza.Muganga Rutamu wari umaze iminsi amvura,yambwiye ko natangira gukora imyitozo yoroheje nko kwiruka buri munsi .Nagize imvune mu kwezi kwa karindwi abaganga bampa ikiruhuko ndagenda ndongera ndagaruka kubera ko numvaga meze neza gusa iyi mvune iragushuka ukagira ngo warakize kandi ikibazo kiba kirimo imbere.Kubera ko inyama iba yaromotse ku igufa, imbere haba harimo igisebe wowe ntubyumve niyo mpamvu nagarukaga nkina ku rwego rwo hejuru ikongera kugaruka."

Uyu musore ntabwo yubahirije amabwiriza y’abaganga yo kuruhuka kugira ngo iyi mvune ibashe gukira,aho yahise agaruka birangira iyi mvune imuzahaje aho yurijwe amblance mu mukino ikipe ya Rayon Sports yakinaga na Etincelles FC mu gikombe cya FEZA cup cyabereye I Rubavu mbere y’uko shampiyona itangira.

Master aheruka gukina mu mikino yo kwitegura shampiyona y’uyu mwaka

Mugisha Master yatangaje ko nta gihindutse azongera kugaruka mu kwezi kwa mbere kugira ngo afashe ikipe ye ya Rayon Sports kwitwara neza muri shampiyona no mu mikino nyafurika.