Print

Afurika y’Epfo: Umushinjacyaha mukuru yategetswe kwegura

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 8 December 2017 Yasuwe: 720

Urukiko rwo muri Afurika yepfo rwategetse ko umushinjacyaha mukuru w’icyo gihugu yegura maze ruvuga ko Perezida Zuma wugarijwe n’ibyaha bya ruswa adashobora gushyiraho umusimbura.

Sean Abrahams arashinjwa gukingira ikibaba Bwana Zuma n’inshuti ze kugirango inkiko zitabakurikirana ku birebana n’amaperereza menshi ku byaha bya ruswa.

Ubu rero urukiko rukuru rwa Afurika yepfo rwategetse ko agomba kwegura.

Iyi ariko si inkuru nziza kuri Zuma kubera ko urwo rukiko rwategetse ko visi perezida we, Cyril Ramaphosa, ariwe uzashyiraho uzamusimbura.

Bwana Ramaphosa akunze kwamagana yivuye inyuma ruswa mu nzego zo hejuru za leta kandi agaragara nk’ushaka kuzasimbura Jacob Zuma.

Ntabwo byari byamenyekana niba kino cyemezo gishobora kujuririrwa.

Kije gikurikira ibirego byuko Bwana Zuma yavanyeho umushinjacyaha wari uriho mbere ngo kubera ko yakoraga nk’uwigenga cyane.

Perezida Jacob Zuma

BBC