Print

Karongi: Polisi yafashe batanu bakoreshaga abana imirimo ivunanye

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 8 December 2017 Yasuwe: 394

Polisi y’u Rwanda irakangurira Abaturarwanda kwirinda gukoresha abana imirimo itemewe n’amategeko kandi ivunanye; ubu butumwa ibutanze kubera ko hari abayibakoresha; bamwe bakaba babikora bazi ko bibuzanyijwe, abandi bakaba batabiha agaciro.

Mu rwego rwo kubirwanya no kubikumira Polisi ifatanya n’izindi nzego kugenzura ko haba hari abakoresha abana imirimo ivunanye; abafashwe babakoresha imirimo ivunanye barahanwa; ababyeyi babo bakigishwa ko umwana agomba kurindwa imirimo yose ivunanye.

Ku itariki 5 z’uku kwezi Polisi mu karere ka Karongi yafashe abantu batanu bakoreshaga abana batanu imirimo ivunanye kandi ibuzanyijwe n’amategeko irimo kwahira ubwatsi bw’amatungo no gukora imirimo itandukanye mu ngo zabo; bamwe muri abo bana bakaba bararetse ishuri; abakoreshaga abo bana bakaba batuye mu kagari ka Murehe, mu murenge wa Twumba.

Polisi yabwiye ababakoreshaga kwirinda kongera gukoresha imirimo ivunanye umuntu utagejeje imyaka 18 y’amavuko. Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na Polisi baganiriye n’ababyeyi b’abo bana bababwira ko umwana agomba kurindwa imirimo ivunanye; kandi bababwira ko bagomba kubasubiza mu ishuri.

Imirimo ivunanye ikoreshwa abana harimo gucukura amabuye y’agaciro, gucukura amabuye yo kubakisha no kuyatunganya, gusoroma icyayi, gucukura umucanga , kwikorera imitwaro, gutera umuceri, kuwurinda konwa n’inyoni, kuwusarura, kuwikorera bawuvana aho wakezwe bawujyana aho uhurirwa, kuwuhura no kuwikorera bawujyana ku mbuga aho ugosorerwa.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Karuranga yagize ati,"Abakoresha abana imirimo ivunanye babiterwa n’uko babahemba amafaranga make ugereranije n’ayo basabwa n’abantu bakuru. Abayibakoresha n’abayibashoramo baragirwa inama yo kubihagarika kuko biharwa n’amategeko; kandi usibye n’ibyo ni ukubangamira uburenganzira bwabo."

Umuntu ukoresha umwana imirimo mibi, cyangwa akabigiramo uruhare, ahanishwa gucibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi icumi nk’uko biteganywa n’Amabwiriza ya Minisitiri No 02 yo ku wa 10/5/2016 yerekeye gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwaabana; mu ngingo yayo ya 14.

SP Karuranga yasabye abatuye akarere ka Karongi kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye kandi ibuzanyijwe n’amategeko, kandi bagaha Polisi n’izindi nzego zibishinzwe amakuru yerekeye abayibakoresha cyangwa abayibashoramo.