Print

Shassir yarahiriye kubera indahemuka Rayon Sports

Yanditwe na: 8 December 2017 Yasuwe: 1972

Umukinnyi Nahimana Shassir uri kubica muri CECAFA iri kubera muri Kenya yatangaje ko azava muri Rayon Sports ari uko amasezerano ye arangiye cyane ko hari amakipe 2 akomeye muri Kenya yamubwiye ko amwifuza.

Uyu rutahizamu watsinze igitego muri 4-1 ikipe y’Intamba mu rugamba yatsinze Ethiopia,yabwiye ibinyamakuru bitandukanye dukesha iyi nkuru ko ntaho ashobora kwerekeza kuko afite amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports azarangirana n’uyu mwaka.

Yagize ati “Tumaze gukina na Uganda, hari amakipe 2 yo muri Kenya yanyegereye ambaza niba nakwemera kuyakinira, muri uyu mwaka w’imikino gusa nababwiye ko bitashoboka ko nahita nyazamo kuko mfite amasezerano ngomba gusoza mu ikipe yanjye ya Rayon Sports. Ntabwo ndi umukinnyi ukunda guhinduranya amakipe ndasoje amasezerano ariko narangira nzabitekerezaho."


Uretse aya makipe 2 yo muri Kenya yavuzwe,mu minsi ishize havuzwe amakuru y’uko ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania nayo yifuza uyu musore watsindiye Rayon Sports ibitego 13 mu mwaka we wa mbere wa shampiyona ndetse kugeza ubu akaba amaze kuyitsndira ibitego 2 muri shampiyona.