Print

Safi yahinduye inyogosho ashyiraho amaderedi (Amafoto)

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 9 December 2017 Yasuwe: 2606

Umuririmbyi Safi Niyibikora wamamaye nka Madiba we n’abo bakorana mu inzu itunganyamuzika ya The Mane aherutse gusinyamo imyaka itatu, barabarizwa mu gihugu cya Uganda mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo.

Mbere y’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Kimwe kimwe’ itarasohoka, Safi yahinduye inyogosho yari afite ku mutwe ashyiraho amaderedi.Aya mashusho y’indirimbo Safi ari gukora ari gufatwa na Sasha Vybz basanzwe bakorana bya hafi.

Umuhanzikazi Marina nawe uri muri The Mane wasinyemo imyaka icumi ari muri Uganda aho bivugwa ko ari gukorerwa indirimbo na Producer Nessim uhagaze neza ku isoko rya muzika.

Safi washakanye na Judith yanditse kuri instagram abwira abafana be ko kuri noheli uyu mwaka abafiti impano, ati “Kuri Noheli uyu mwaka mbafitiye impano nziza ndikubategurira.Mwitegure.Ni ukuri.”
REBA AMAFOTO:



Safi agaragiwe n’inkumi bamufashe gutunganya amaderedi



Marina yagiye muri Uganda gusoza umushinga w’indirimbo yise ’Decision’


Safi avuga ko ari gutegura impano y’abafana be