Print

Umuhanzi Edouardna, ati ‘Nyina w’ umwana ntakwiye gusimbuzwa umukozi wo mu rugo’

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 December 2017 Yasuwe: 538

Umuhanzi NAYIGIZIKI Edouard, umenyerewe ku izina ry’ ubuhanzi rya Edouardna, uririmba injyana ya Raggae yiganjemo ubutumwa bufasha umuryango nyarwanda, yagarutse mu gihangano kigaragaza agaciro k’ umubyeyi (mama), n’ uko yagakwiye kuba yita ku mwana we.

Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati: “Niwe mwarimu uruta abandi bose, arema imico y’ ahazaza h’ umwana we..ntamuharira umuyaya, umuyaya ntago ari nyina”.


Kanda hasi kuri iyo foto nawe ubashe, kwiyumvira iyo ndirimbo ya Edouardna unayisangize bagenzi zawe.