Print

FERWAFA yigije imbere umukino wa APR FC na Rayon Sports

Yanditwe na: 9 December 2017 Yasuwe: 1402

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaze kwigiza imbere imikino myinshi irimo umukino uhuruza abantu benshi mu Rwanda uhuza APR FC na Rayon Sports iwukura mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha wa 2018 iwushyira taliki ya 26 Ukuboza uyu mwaka.

Kubera ko ikipe y’igihugu yamaze gusezererwa mu mikino ya CECAFA,amavubi azagaruka mu mpera z’iki cyumweru hanyuma amakipe ahite yongera gukina aho Rayon Sports yari imaze iminsi idakina izahita ihura na Etincelles FC kuri stade Umuganda.



Ibaruwa ya FERWAFA igaragaza uko imikino yigijwe imbere