Print

Amaze gukoresha miliyoni15 Rwf ashyirishaho ibishushanyo umubiri wose(Amafoto)

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 9 December 2017 Yasuwe: 3339

U Bwongereza-Umugabo witwa Paul Allen akomeje gutungura benshi bamureba nyuma y’uko akomeje igikorwa yatangiye cyo gushushanywaho ibishushanyo bitandukanye yatangiye ubwo yari afite imyaka 49 y’amavuko none akaba akuze agikunda kubikoresha.

Amafoto ndetse n’amashusho yafashwe uyu mugabo amugaragaza azengurutswe n’ibishushanyo (tattoo) umubiri wose zigera kuri 812.Ibintu avuga ko yatangiye yikinira akaza gukuramo ku bikunda no kumva ko ntacyo bimutwaye nubwo bikanga benshi bamureba.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Mirror ducyesha iyi nkuru, yibuka neza ko umunsi wa mbere yishyuye ashyiraho ibishushanyo ku mubiri we ubwo yari amaze gupfusha umubyeyi we.Avuga ko urukundo yakundaga umubyeyi we arirwo rwatumye yemera gushyirisha ifoto ye ku mubiri we kugirango ajye amwibuka.

Paul afite ibishushanyo bw’amako atandukanye kugeza ku mboni z’ijisho hatasizwe.Ngo mu myaka yose amaze akoresha iki gikorwa amaze kwishyura amayero ibihumbi 15, uyashyize mu munyarwanda angana na miliyoni 15 Rwf yatanze yishyura uwamushyizeho tattoo.

Yakomeje avuga ko afite gahunda ndende irimo no gushyira ibi bishushanyo mu mboni z’ijisho.Yabwiye abanyamakuru ko afite ibanga rikomeye yashyize ku bugabo bwe kuburyo nta muntu ashobora kubyereka.

Abajijwe impamvu,yasubije ko tattoo iri ku bugabo bwe ari nziza cyane kuburyo nta muntu yayereka.Ngo yirinze ko n’abanyamakuru nabo bahita bajya kuyishyirisha ho.Yabijeje ko ubutaha nibongera kumusura azayibereka.
REBA AMAFOTO:

Ngo arakataje kugeza ashyirishije ku mboni y’ijisho

Waramutse......

Yabikoze y’ikinira none yarabikunze

Ubwa mbere yabanje gushyira tattoo y’umubyeyi we

Iyi tattoo ngo arayikunda byabuze akagero