Print

Yatabye umwana we w’ amezi atatu ari muzima ngo arongorwe n’ umukire

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 December 2017 Yasuwe: 4635

Umugore wo mu gihugu cya Togo ahitwa Agbavi, yatawe muri yombi na polisi yo mu mugi wa Lome̕ nyuma yo gutaba umwana we w’ amezi atatu.

Abatangabuhamya bavuga ko uyu mugore wari ukiri muto yatabye umwana we ari muzima kubera ko hari umugabo w’ umukire wahoraga amubwira ko ashaka kumurongora ariko ko atazamurongora agifite uwo mwana.

Ngo uyu mugore yabanje gutsimbara ku mwana we, bigeze aho afata icyemezo ataba umwana we w’ amezi atatu ari muzima.

Nyuma y’ iperereza ryakozwe uwo mwana wari watabwe ku wa gatandatu w’ icyumweru gishize yarataburuwe nk’ uko byari byifujwe n’ umuryango wa se.



Comments

Habineza 10 December 2017

agahugu umuco wako akandi uwako.


Bebe 10 December 2017

Mbega nukuri birababaje