Print

“U Rwanda rubona urubyiruko rwarwo nka peteroli na Diyama” Kabarebe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 December 2017 Yasuwe: 2072

Miisitiri w’ ingabo Gen. James Kabarebe yaganirije urubyiruko urubyiruko rusaga 5 200 ruri mu ihuriro ngaruka mwaka ry’urubyiruko rwo muri Kiriziya Gaturika, ababwira ko u Rwanda nta wundi mu mutungo rufite uretse urubyiruko n’abaturage barwo muri rusange.

Mu kiganiro yahaye uru rubyiruko rwaturutse muri Diyoseze icyenda, yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu mateka y’u Rwanda, by’umwihariko uruhare rw’urubyiruko mu gusenya igihugu mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo kandi ku ruhande rumwe hari urubyiruko ruri kurimbura igice kimwe cy’abanyarwanda, hari n’urundi rubyiruko ruri kurwana ruhagarika iyo Jenoside.
Gen. Kabarebe yavuze ko urwo ngo rwari “urubyiruko rwatojwe indangagaciro zogukunda igihugu, no kwitangira igihugu rukubaka umusingi nderwaho n’uyu musi u Rwanda rw’ubakiyeho.”

Iyi ngo niyo mpamvu Leta n’abafatanyabikorwa nka Kiriziya Gaturika bashyira hamwe ngo bigishe urubyiruko kugira ngo babe urubyiruko ruzateza imbere igihugu aho kuba urugisenya.

Agira ati “Nta kintu na kimwe mu mateka yanyu muzitwaza ko mutateye imbere, mufite ubuyobozi bwiza, mufite igihugu kiza gifite ikerekezo kiza, murahanurwa, murigishwa, mufite ibyangobwa byose bizatuma u Rwanda rudasubira inyuma uwo musingi urahari.”

Kabarebe yabwiye urubyiruko ko u Rwanda rwari igihugu gisuzugurwa n’uwo ariwe wese, ariko ubu Abanyarwanda bakaba bafite agaciro ku isi hose.

Ati “Mumyaka 20 ishize umunyarwanda yari asuzuguritse haba mu karere dutuyemo no ku isi yose, ari twebwe twabyiteye tubikomoye ku buyobozi bubi n’imiyoborere mibi n’abantu batazi agaciro k’igihugu babonaga umunyarwanda bakakwita impunzi, ahandi bakakwita ‘mu kimbizi’ ntabwo twarenganya abatwitaga impunzi kuko ataribo babiduteye nitwe twabyiteye.”

Yangeraho ati “Ubu haba muri Amerika, haba Iburayi kwitwa Umunyarwanda ni ishema, umunyarwanda aragenda kubera agaciro afite, agaciro dufite twakabonye tukaruhiye tugomba kugasigasira kakaduteza imbere.”

Nk’ uko Umuseke.rw Ijambo rya Min. Kabarebe ryibanze cyane ku gukundisha urubyiruko igihugu cyabo no kugiha agaciro.

Agira ati “Na bariya mubona bahunze igihugu nabo nicyo kibatunze kuko batagitutse ntiyabaho,…ntiyabona n’icyo kurya, we ahitamo kubeshwaho n’igihugu agituka akiretse ntagituke yapfa, ubusa bavuga ku gihugu nibwo bubatunze, nta muntu n’umwe udakenera igihugu ke.”

Minisitiri w’ingabo, yasabye urubyiko kubakira ku mpanuro yabahaye n’amateka, bagahangana kuko ubu isi ari irushanwa.

Ati “Iyi Si (isi) ni irushanwa ntabwo ari ukuvuga gusa ngo ndi umwana mwiza gusa, ntabwo aribyo, ni umwana mwiza w’u Rwanda ufite ubushobozi, ni imbaraga, kuri iyi Si ukurusha ubushobozi arakumira.”

Yashimiye kandi ababyeyi bakiriye uru rubyiruko mungozabo anabibutsa ko nabyo ari mubyiza urubyiruko rukwiye kwiga kuko mu myaka myinshi ishize batari kubona ababacumbikira kubera kubatinya.

Ati “Mu 1997 ntabwo twashoboraga kwakira abana bangana namwe kuko hari umutekanano muke, nta muturage washoboraga kwakira umwana iwe kuko nawe ntiyabaga ariho, umuturage yashoboraga kwanga kwakira umwana atekereza ko uwo mwana uje ari umucengezi ariko mu gihe gito cyane murabona ko mwakiriwe neza kandi muranaganira ibyiza byubaka igihugu cyacu.”

Iri huriro rya 16 ry’urubyiruko Gaturika riri kubera muri Paruwasi ya Muhato mu karere ka Rubavu, aho urubyiruko rusaga 5200 rwaryitabiriye rucumbikiwe mu miryango y’abakirisitu Gaturika n’abandi bose babyifuje.

Biteganijwe ko irihuriro risozwa kuri iki cyumweru tariki 10 Ukuboza 017, rigasozwa na nyakubahwa Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente.