Print

Ibaruwa Miss Colombe yandikiye umubyeyi we

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 10 December 2017 Yasuwe: 2914

Nyampinga w’u Rwanda mu 2014 Akiwacu Colombe utuye mu Bufaransa yanditse ubutumwa burebure bukubiyemo uko yiyumva ku mubyeyi we wizihiza isabukuru y’amavuko kuwa 08 Ukuboza 2017.

Akiwacu ufite imyaka 22 y’amavuko akaba areshya na 1,79 cm yanditse kuri instagram avuga ibigwi umubyeyi we.Ni ubutumwa yanditse ubutitsa agaragaza umubyeyi nk’udasanzwe wakoze ibyananiye benshi.

Yavuze ko yifuza gukuru nawe akaba umubyeyi akubakira ku mpanuro nziza yahawe n’umubyeyi we kandi ngo arifuza kuzitwa umubyeyi w’igikundiro wita kube mu buzima bwe bwose.

Yagize ati “Kuri Mama wanjye nkunda; ntabwo binsaba ko ugira isabukuru y’amavuko ngo nibuke icyo usobanuye mu buzima bwanjye.Buri munsi nishimira ko nku mfite.Ndi kure cyane kuri wowe ariko ikintu kimwe nzirikana n’uko nta muntu ushobora kugusimbura mu mutima wanjye.

Amagambo yonyine ntahagije ngo nsobanure uwo uri we ariko hari amagambo macye nakoresha kuri iyi sabukuru y’amavuko yawe.

Warakoze kunkuza, warakoze kunkunda urutagabanyije. warakoze kumbera aho ntari, warakoze gukomeza ku ntera ingabo mu bitugu, warakoze kumbera umubyeyi nshira imbere ikirenze kuri ibyo umpoza mu masengesho yawe.

Buri gihe cyose iyo nirebye mu kirahure ndavuga nti ’ndashaka gukura nkaba umubyeyi nka mama’ umubyeyi ukunda abe,wita kuri buri wese, umubyeyi w’imbaraga, umubyeyi utega amatwi abe.Nkukunda urukundo rudasaza mubyeyi wanjye isabukuru nziza."

Ubutumwa bwa Miss Colombe Akiwacu