Print

Antoine Hey yatangaje amagambo yababaje abafana b’Amavubi

Yanditwe na: 11 December 2017 Yasuwe: 1931

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yatangaje amagambo atashimishije abanyarwanda bayumvise nyuma yo kuvuga ko nta gitutu afite kandi ikipe y’igihugu yasezerewe mu mikino ya CECAFA itarenze umutaru.

Uyu mutoza usa n’uwigenga,akomeje kugaragaza ko nta kamaro irushanwa rya CECAFA rifitiye amavubi kandi amaze gutsindirwa ku mukino wa nyuma inshuro 6.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gusezererwa muri iyi mikino,yavuze ko we nta gitutu kimuriho ndetse ko icyo ashyize imbere ari ugutegura imikino ya CHAN 2018 izabera mu gihugu cya Maroc.

Yagize ati “Nta gitutu ndiho kuko ndi kwitegura imikino ya CHAN izaba umwaka utaha.Ntabwo twatangiye CECAFA neza ariko twagiye tuzamura urwego rw’imikinire ni nayo mpamvu twarangije imikino y’amatsinda dutsinze Tanzania.Icyanshimishije n’uko abakinnyi banjye bose babonye umwanya uhagije wo gukina.

Benshi mu bakunzi b’ikipe y’igihugu baganiriye n’ikinyamakuru Umuryango,badutangarije ko uyu mutoza atari akwiriye gufata CECAFA nk’imyitozo,ahubwo yakabaye yarayitwayemo neza kuko ariryo rushanwa ryakorohera Amavubi cyane ko batizeye iyi kipe muri iyi mikino.

Umutoza Antoine Hey yavuze ko ikipe y’igihugu izatangira imyiteguro mu kwezi kwa mbere nubwo byavugwaga ko abakinnyi bashobora kujya mu mwiherero w’ibyumweru 3 mu gihugu cy’Ubudage.Imikino ya Chan izatangira ku I taliki ya 12 Mutarama igeze ku ya 04 Gashyantare 2018.

Amavubi aragera mu Rwanda uyu munsi aho abakinnyi barahita berekeza mu makipe yabo kugira ngo bitegure imikino ya shampiyona iteganyijwe ku I taliki ya 19 Ukuboza uyu mwaka.