Print

Umubyeyi gito yakaniwe urumukwiye nyuma yo guhohotera umwana yibyariye

Yanditwe na: 11 December 2017 Yasuwe: 1736

Umubyeyi wo mu gihugu cya Kyrgyzstan mu mugi wa Bishkek yafashwe ari gukubita umwana we bya kinyamaswa amuziza ko yananiwe kugenda hejuru y’urubura.

Uyu mubyeyi gito utavuzwe amazina,yafashwe amashusho n’umuntu wari umwegereye ubwo yakubitaga umuhungu we wari wananiwe kugenda hejuru y’urubura agahitamo kwiryamira hasi,ibintu byamuteye umujinya agahitamo gukubita aka gahungu ke kari hagati y’imyaka 3 cyangwa 4.

Muri aya mashusho yasakaye hirya no hino,uyu mwana yagerageje guhagaraga biranga ndetse arapfukama kugira ngo yereke se ko amwubashye,ariko ubukonje ntibwamukundiye byatumye umubyeyi azabiranywa n’uburakari maze amukubita imigeri myinshi mu nda.

Nyuma yo kubona aya mashusho,ubutabera bw’igihugu cya Kyrgyzstan bwatangiye gukurikirana uyu mugabo gito w’imyaka 50 aho bwiteguye kumukanira urumukwiriye.