Print

Jimmy Mulisa ntiyishimiye icyemezo cya Antoine Hey cyo gukoresha CECAFA nk’imyitozo

Yanditwe na: 11 December 2017 Yasuwe: 1583

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC Jimmy Mulisa yatangaje ko atishimiye uburyo Antoine Hey yitwaye mu mikino ya CECAFA ubwo yayifataga nk’imyitozo kandi benshi mu banyarwanda bifuzaga iki gikombe bamaze inshuro 6 batsindirwa ku mukino wa nyuma.


Hey yatengushye Jimmy Mulisa

Mu kiganiro uyu mutoza waherekeje Amavubi muri iyi mikino yagiranye na RBA,yavuze ko nk’umufana yifuzaga ko Amavubi yatwara CECAFA, aho kwerekeza muri Kenya bagiye mu myitozo.

Yagize ati “Nk’umufana w’Amavubi,nifuzaga ko ikipe yatwara iki gikombe ntibacyitabire nk’imyitozo kuko iyo baramuka bitwaye neza ndetse bakabasha kwegukana iyi CECAFA bari kujya muri CHAN bafite Morali ndetse bafite n’ingufu.”

Uyu mutoza yemeje ko abakinnyi b’Amavubi benshi bakina kimwe ndetse avuga ko ubusatirizi bukwiye gushyiramo ingufu kugira ngo Amavubi azitware neza muri CECAFA.