Print

Karekezi yavuze byinshi ku bijyanye n’ifungwa rye ndetse n’uko yakiriye guhagarikwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports

Yanditwe na: 12 December 2017 Yasuwe: 1162

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports umaze icyumweru arekuwe n’ubugenzacyaha bwamukekagaho icyaha cyakoreshejwe Ikoranabuhanga n’itumanaho,yakoresheje imyitozo ku munsi w’ejo aho yavuze ko uwitwa Thierry ariwe wakoze amanyanga yatumye akekwaho ibyaha ndetse avuga ko yicaranye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bakaganira ku mpamvu zatumye bavuga ko bamuhagaritse.

Uyu mutoza wakoresheje imyitozo y’ingufu ku nshuro ya mbere nyuma yo kurekurwa,yatangarije abanyamakuru ko umuntu atazi witwa Thierry yakoze amanyanga akoresha imbuga nkoranyambaga ze mu buryo butemewe,byatumye CID imuta muri yombi gusa ashimira ubugenzacyaha bw’igihugu uko bwitwaye muri iki kibazo.

Yagize ati “Uwabikoze yafashe telephone yanjye ashaka ifoto yanjye ya Whatsapp akandika akisubiza kuko bansomeraga ubwo butumwa nkumva burimo Ikirundi nkababwira ko ntavuga ikirundi ariko uwabikoze baramukurikiranye niyo mpamvu byatinze kuko no muri CID barambwiraga bati turi kubikurikirana kugira ngo tumenye uwakoze bino bintu ariko uko iminsi yahitaga niko ibintu byagendaga bijya mu buryo kandi uwabikoze aracyakurikiranwa.

Karekezi yavuze ko uyu muntu wakoze amahano akoresheje imboga nkoranyambaga ze mu buryo butemewe atamuzi ndetse mu mezi agera kuri 5 agiye kumara mu Rwanda batigeze bahura ndetse ko ubwo yabazwaga n’ubugenzacyaha yavuze ko yahuye na Karekezi ari muri Benz y’umweru kandi ntayo afite ndetse avuga ko yahuriye na Karekezi I Kabuga muri Bar imwe bamujyanye ngo yerekane aho bicaye abwira ubugenzacyaha ko aho bari bicaye nta muntu wigeze abaha icyo kunywa.

Karekezi yavuze ko kuba ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaratangaje ko bumuhagaritse nyuma y’iminsi 2 atawe muri yombi bwanyuranyije n’amasezerano bagiranye kuko avuga ko agomba guhagarikwa nyuma y’iminsi 5 atari ku kazi ariko avuga ko bicaye bakaganira kandi byakemutse.

Yagize ati “Ibaruwa yo kumpagarika nanjye nayibonye kuriya kuko mu masezerano yanjye siko bivuga kubera ko ubuyobozi bwa Rayon Sports twabaye nk’abavandimwe,ababikoze bakoze amakosa kuko mu masezerano twagiranye avuga ko mpagarikwa ari uko maze iminsi 5 ariko bo ntibayitegereje bahise bampagarika.Aho abagabo bari baraganira gusa iby’amasezerano sibyo byari bimpamgayikishije cyane,nifuzaga kubona umuryango wanjye.”

Rayon Sports izagaruka mu kibuga taliki ya 19 Ukuboza 2017 ubwo izaba yerekeje kuri stade Umuganda guhangana n’ikipe ya Etincelles FC.