Print

Guardiola yatangaje impamvu ishobora gutuma ahita asezera ku gutoza umupira w’amaguru

Yanditwe na: 12 December 2017 Yasuwe: 293

Umutoza w’ikipe ya Manchester City Pep Guardiola yatangarije abanyamakuru ko aramutse ananiwe umupira wo guhererekanya cyane (Possession-based Football) yahita asezera ku butoza kuko ariwo uhamanya n’imyumvire ye.


Uyu mutoza uherutse kwesurira Manchester United ku kibuga cyayo Old Traffold nyuma y’imikino 40 itahatsindirwa,yavuze ko umupira yamenyekanye atoza wo guhererekanya cyane atazigera awuhindura ndetse nabona bimushobeye azaharira abandi batoza bakigaragaza.

Yagize ati “Ibyo guhindura imikinire yanjye biramutse bibaye nahita nsezera ku kazi k’ubutoza,kuko sinumva ubundi buryo nakina.Nshobora kurinda izamu ryanjye bishoboka,ariko nkunda kugumana umupira kandi mba nshaka kugaragaza umukino mwiza.”

Uyu mutoza yavuze ko kuba yaratojwe na nyakwigendera J ohann Cruyff wakinaga muri ubu buryo ndetse agatoza ikipe ya Barcelona B ikina gutya,bihagije ngo akomeze akine umukino wo guhererekanya kuko wamugize igihangange aho yavuze ko mu buzima bwe atazigera ahindura.

Pep Guardiola amaze kugaragaza ko ari umwami w’uyu mukino,kuko amakipe 3 amaze gutoza yagerageje kuwukina ndetse bitanga umusaruro mwiza nubwo atabashije gutwara igikombe cya UEFA Champions League mu ikipe ya Bayern Munichen yavuyemo yerekeza muri Manchester City.