Print

Ku kirwa cya Sentinel hatuye abantu baryana

Yanditwe na: Ingabire M. Grace 12 December 2017 Yasuwe: 2195

Mu gihugu cy’ Ubuhinde mu kirwa kizwi ku izina rya Sentinel y’Amajyaruguru abaturage bahaturiye bibera mu buzima bwa bonyine, ibyo bikabatera kuvutsa ubuzima abaje babagana cyane nk’abacyerarugendo.

Kuva kera na kare ngo byari ikizira kuba hari abandi bantu bahingutsa imitwe kuri ubu butaka ngo bagirana n’ubwo bwoko imishyikirano kuko ari ubwoko budakunda kwegerana n’abandi.

Nubwo ubu butaka butuyeho ubu bwoko bw’abantu baryana buri mu maboko y’ Ubuhinde, ngo na Leta nta bushobozi ifite bwo kuba yakwegera ubwo bwoko.
Mu mwaka wa 2006 nibwo hamenyekanye abantu baguye kuri ubu butaka,ngo bari abarobyi babiri nk’ uko Dail Mail yabitangaje. Ngo mugihe bari gukora akazi kabo k’uburobyi baza kugwa kuri ubu butaka baricwa,indege ya gisirikare yagerageje kujya kuzana imibiri y’abo barobyi ariko ngo nabo bashatse kugabwaho ibitero nubwo bwoko.

Si ubwa mbere ubu bwoko bwagerageje kurwana n’abaje kuri ubu butaka kuko ngo no mu mwaka wa 1981 ingabo 50 zirwanira mu mazi zinjiye kuri ubu butaka ubwobwoko burabarwanya urugamba rukomeye basubira inyuma.

Ubu butaka butuwe n’abaturage babarurirwa muri 250, leta y’igihugu cy’Ubuhinde ikaba yaratangaje ko hatazagira umuturage wibeshya ngo agere kuri iki kirwa ko uwazabitinyuka yazirengera ingaruka zirimo n’urupfu.