Print

Umushinwa yafashe amafoto n’amashusho y’urupfu rwe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 December 2017 Yasuwe: 907

Umuryango w’Umushinwa wari uzwiho kurira inyubako zikomeye kandi ndende uri mu gahinda gakomeye nyuma y’uko umwana wabo ahanutse ku nyubako ndende uri mu gihugu cy’u Bushinwa.

Uyu musore yari azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ibikorwa yakoraga byo kurira no guhanuka ku nyubaka ndende.Ibi byose yabikoraga yereka abakunzi be amafoto n’amashusho afatwa muri icyo gikorwa, benshi bakavuga ari umuhanga mu buryo budasanzwe.

Kuwa 08 Ukuboza 2017 nibwo uyu mushinwa witwa Wu Yongning yahanutse ku nyubako ndende ifite uburebure bwa metero 200 yitwa Huayuan Hua Center iherereye mu gace ka Changsha, umujyi uri mu Bushinwa.

News Week iravuga ko ubwo yari ageze mu cya kabiri cy’iyi nyubako yagize ibyago aza guhanuka kugeza ubwo yitabye Imana.Amashusho y’ihanuka rye kugeza apfuye yafashwe na Camera yari yashyize ku ruhande rw’iyo nyubako ubwo yatangiraga gukora icyo gikorwa.

Wu, ni umwe mu bakurikirwaga cyane ku mbuga nkoranyambaga ‘weibo’ mu Bushinwa.Yari azwi nk’umugabo udatinya kandi wakoze imyitozo ihagije,yuriraga inyubako zikomeye nta bikoresho by’ubwirinzi afite.

Umukunzi we, Jin Jin niwe watangaje urupfu rwa Wu nyuma y’uko bamwe mu batangiye kubaza aho yagiye amaze ukwezi n’amashusho n’amafoto ashyira ku mbuga yakoreshaga.Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bushinwa biravuga ko yabikoze ahatanira igihembo cy’amadolari 15,000 n’undi muntu utatangajwe.