Print

Karekezi yavuze igihe azatangariza umutoza uzasimbura Katauti

Yanditwe na: 12 December 2017 Yasuwe: 292

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier yatangaje ko azahitamo umutoza wungirije usimbura nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti nyuma y’imikino 3 iyi kipe ifite imbere irimo Police FC,Etincelles FC na Miroplast.

Uyu mutoza wagarutse mu myitozo ku munsi w’ejo nyuma y’igihe yari amaze atari mu kazi kubera ibyaha yakekwagaho bikoreshejwe ikoranabuhanga byatumye atabwa muri yombi n’ubugenzacyaha ku I taliki ya 15 Ugushyingo 2017.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo yo ku munsi w’ejo y’ingufu,Karekezi Olivier yavuze ko yari akumbuye abakinnyi be ndetse azatangaza umutoza wungirije nyuma y’imikino 3 ikurikiranye Rayon Sports ifite guhera ku wa Kane ubwo izaba ihanganye na Police FC.

Yagize ati “Niteguye gukomeza akazi kuko ndacyafite imyaka 2 muri Rayon Sports,igisigaye ni ukureba ushobora kuza akaba yanyunganira kandi akaba yangirira akamaro igihe nzaba ndi gutoza.Ndashaka gukina iyi mikino 3 iri imbere hanyuma nibwo nzatangaza uzanyungiriza.”


Karekezi na Katauti bari bamaze kugera kuri byinshi

Umutoza Karekezi yavuze ko ibyavuzwe ko hari ikibazo afitanye n’abakinnyi kubera ko baba baramushinje icyaha ubwo yari mu maboko y’ubugenzacyaha ari ibihuha ko ndetse akunda ikipe y’igihugu kuko yamaze igihe ayikinira.

Lomami na Nkunzingoma nibo Karekezi asigaranye

Kugeza ubu umutoza wungirije ni Lomami Marcel wasigaranye iyi kipe ndetse akabasha kunganya na Mukura 0-0 mu mukino iyi kipe iheruka gukina mu gihe Nkunzingoma Ramadhan we ari umutoza w’abazamu.