Print

Kamonyi: Umugabo yishe umwana we w’imyaka 3 amushinja kunyara ku buriri

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 December 2017 Yasuwe: 555

Kuri Station ya Police ya Musambira mu karere ka Kamonyi hafungiye umugabo ukekwaho kwica umwana we w’imyaka itatu amukubise aho yamuhoraga ko yanyaye ku buriri.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Musambira buvuga ko ibi biteye isoni ku babyeyi bihekura muri ubwo buryo bityo bukaba busaba abaturage kutareresha abana babo inkoni ahubwo bakubahiriza uburengenzira bw’umwana.

Uyu mugabo witwa Nyandwi Musitafa yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ngo azashyikirizwe inkiko zibifitiye ububasha.

Nyandwi Mustafa yari amaze iminsi atakibana n’umugore we kuko n’uyu mwana ashinjwa kwica witwaga Ndayishimiye Martin (bakunda kwita Irakoze) yarererwaga kwa Nyirakuru bari baturanye.

Nyirakuru yabwiye Radio 1 ducyesha iyi nkuru ko yavuye iwe agiye gusenga yagaruka mu rugo agasanga umwana yakubiswe.Ngo yinjiye mu cyumba asanga umwana araryamye abona yogejwe.

Yagize ati “Navuye ahari ari kuwa gatandatu mu gitondo tugiye nka Chorali gusura umushumba wacu, umwana musigana na se.Twaje ku cyumweru nageze hano saa mbili ndinjira njya mu nzu.Nasanze ku muryango hadakinze ndahamagara ‘irakoze,irakoze reka data’.”

Yakomeje avuga ko yahamagaye umukazana we akamubaza aho umwuzukuru we ari kuko yamuhamagara akamubura.Ati “Mpita mpamagarara umukazana wanjye ndamubaza nti ko mpamagara nkamubura ari aho ngaho ? aransubiza ko adahari ati ‘n’uyu munsi ntitwamubonye ahubwo twari twagize ngo hari ahantu wamujyanye’.

Ngo yinjiye mu cyumba asanga umwana yakarabijwe (yogejwe).Avuga ko yamwicaje ku buriri bikanga agakomeza kugaragaraza ko yarembye, amwihutana ku bitaro bya Musambira ariko abaganga bamubwira ko yamukomezanya ku bitaro bya Rukoma.

Bamwe mu baturage baturanye n’uyu muryango bavuga ko ‘sinzi icyo namukorera gukubita umwana w’imyaka itatu’Abandi bavuga ko ibyakozwe n’uyu mugabo batabasha kubyiyumvisha neza.

Kuruhande rw’Umurenge wa Musambira bemeje ko uyu mwana yaguye ku bitaro bya Rukoma kandi ko na se yahise atabwa muri yombi.