Print

Imyambarire y’abagore b’abakinnyi ba Real Madrid bari Abu Dhabi yatangaje benshi (Amafoto)

Yanditwe na: 13 December 2017 Yasuwe: 1612

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 11 Ukuboza 2017,nibwo ikipe ya Real Madrid yageze mu mugi wa Abu Dhabi mu bihugu bya leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mikino y’igikombe cy’isi cy’ama clubs aho bamwe mu bakinnyi bajyanye n’abagore babo.

Ku munsi w’ejo nibwo hasakaye amafoto y’abagore b’abakinnyi ba Real Madrid, Theo Hernandez, Marcelo na Keylor Navas bambaye imyambarire isanzwe imenyerewe ku bayisilamu ndetse benshi mu bakunzi ba ruhago bagenda bayavugaho byinshi.

Aba bagore barimo Adriana Pozueco wa Theo Hernandez, Clarice Alves wa Marcelo na Andrea Salas umufasha w’umunyezamu Keylor Navas bagaragaye bambaye bikwije hose bisanzwe bizwi ku bayisilamu ubwo basuraga umusigiti wa Sheikh Zayed wakira abayisilamu basaga ibihumbi 41 mu minsi mikuru yabo ya Eid.

Real Madrid iracakirana na Al Jazira uyu munsi saa moya mu mukino wa kimwe cya kabiri w’iki gikombe cy’isi aho ishaka kwegukana igikombe cya 3 ikanganya na FC Barcelona



Clarice Alves umufasha wa Marcelo


Andrea Salas umufasha wa Keylor Navas


Adriana Pozueco umukunzi wa Theo Hernandez