Print

Umukunzi wa Ama G yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 13 December 2017 Yasuwe: 512

Uwase Liliane, umukunzi mushya w’umuraperi Ama G The Black ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko inshuti n’abavandimwe bamukoreye ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal Shower.

Uyu muhango wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Ukuboza 2017 wakozwe n’abo mu rungano rwe ndetse na bamwe mu babyeyi baziranye nawe n’abo mu muryango n’inshuti n’abavandimwe.

Nyuma y’ibi birori bya Bridal Shower, ku itariki ya 15 Ukuboza 2017 Ama G the Black ndetse na Liliane bazahamya isezerano ryabo imbere y’amategeko y’u Rwanda.Ubukwe nyirizina buzaba ku itariki ya 24 Ukuboza 2017.

Umukunzi wa Ama G yahawe impano ziherekejwe n’impanuro zizamufasha mu rugo rwe rushya.Uyu muhango wabereye mu muryango wo kwa Uwase Liliane.

Gusaba no gukwa bizabera mu Karere ka Kamonyi ku Ruyenzi, nyuma yaho abatumiwe bazakirirwa ku Kicukiro mu busitani bwa Teravista.

Uwase Liliane na Ama G The Black bamaranye amezi agera kuri arindwi bari kumwe ndetse nyuma yo gutandukana kwe n’umugore byagiye bivugwa ko babana mu rugo.

Ibya Ama G n’uyu mukobwa Lily byamenyekanye ubwo uyu muraperi yatangiye gushyira amafoto atandukanye kuri instagram ye bari kumwe bahuje urugwiro. Ubwo uyu mukobwa yizihizaga isabukuru y’amavuko mu minsi ishize.

Ama G yashyize ifoto ye kuri instagram ayandikaho ubutumwa buri mu cyongereza amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko aho yagize ati "isabukuru nziza y’amavuko kuri wowe mukunzi wanjye (happy birthday 2 u my lv) Lily nawe yaje gusubiza ati urakoze rukundo (thx lv)".

Ama G n’umugore babanaga mbere bafitanye umwana w’umuhungu bise Shami.




Amafoto:Hose.rw