Print

Rubavu: Gitifu wa Cyanzarwe yasezeye burundu ku kazi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 13 December 2017 Yasuwe: 425

Kuwa kabiri tariki ya 12 Ukuboza2017 Bwana Furuka Benoit wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu, Intara y’Uburengerazuba yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe.

Iyi baruwa akaba yayitanze mu bunyamabanga bw’Akarere ka Rubavu. Asezeye burundu ku kazi nyuma y’uko mu cyumweru gishize ari mu bayobozi banenzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis kubera imikorere mibi.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yemeje amakuru y’ubwegure bwa Gitifu atangaza ko bamaze kwakira ibaruwa kandi ko yasezeye ku kazi mpamvu ze bwite.

Meya Gilbert akomeza avuga ko kwegura kwa Gitifu ntaho bihuriye no kuba yari mu bayobozi banenzwe na Minisitiri Kaboneka.