Print

Mugabe yavuye mu gihugu ajyana n’ umuryango we

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 December 2017 Yasuwe: 1264

Amakuru aturuka mu gihugu cya Zimbabwe aravuga ko Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe kuri uyu wa kabiri tariki 12 Ukuboza yavuye muri iki gihugu akajyana n’ umuryango we.

Nk’ uko ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe byabitangaje Robert Mugabew’ imyaka 93 y’ amavuko yafashe indege yerekeza mu gihugu cya Singapore aho yagiye kwisuzumisha ngo arebe uko ubuzima bwe buhagaze.

Mugabe yayoboye Zimbabwe imyaka 37 yegura ku mpamvu yise ize bwite nyuma yo kotswa igitutu n’ ingabo za Zimbabwe.

Magingo Zimbabwe iyobowe na Emmerson Mnangagwa wahoze ari visi Perezida w’ iki gihugu.

Mugabe yeguye nyuma y’ uko hari umwuka w’ uko arimo gutegura umugore we w’ imyaka 52 y’ amavuko Grace Mugabe ngo azamusimbure ku butegetsi.

Ni urugendo rwa mbere rusohoka igihugu Mugabe akoze kuva yava ku butegetsi, gusa akiri no ku butegetsi yakundaga gufata ingendo zerekeza muri Singapore kenshi ajyanywe no kwivuza.

Robert Mugabe avugwaho kuba hari imitungo yagiye yigwizaho akajya kuyibitsa muri banki zo hanze ya Zimbabwe.