Print

Umwana yashyizwe ku rutonde rw’ abinjije akayabo k’amadolari

Yanditwe na: 13 December 2017 Yasuwe: 806

Ku myaka 6 yonyine umwana witwa Ryan amaze kwinjiza akayabo ka miliyoni 11 z’amadolari y’Amerika mu mwaka umwe kubera agakino akunze gushyira ku rukuta (Compte) rwe rwa You Tube yise "Ryan ToysReview".

Uyu mwana watangaje abantu, mu mwaka umwe yahise yinjira mu mubare w’abamaze kwinjiza amafaranga menshi babikesha gukoresha urubuga rwa You Tube.

Uyu mwana yafunguye uru rukuta rwe mu kwezi kwa Nyakanga 2015 aho yagiye ashyiraho agakino k’amagi Manini aba atangaje ndetse nyuma y’iminsi mike yari amaze kwigarurira imitima ya benshi kubera ubuhanga yakoresheje.

Uretse gushyiraho aka gakino, uyu mwana akunze kwigisha bagenzi be uko barya indyoo yuzuye kugira ngo agire ubuzima bwiza.

Mu kiganiro umubyeyi w’uyu mwana yahaye itangazamakuru,yavuze ko nubwo bakora video buri munsi,bitabangamire imyigire y’uyu mwana kuko baba bakinnye utu dukino muri weekend.