Print

Kamonyi: Uzwi nk’umupfumu arakekwaho gusambanya umwana

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 13 December 2017 Yasuwe: 909

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Musambira ifatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze bari gushakisha umugabo bivugwa ko yari umupfumu akaba akekwaho icyaha cyo gusambanya ku ngufu umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 38 y’amavuko arigushakishwa ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa ubwo yari amushyiriye telefone ngo amushyiriremo umuriro.Uyu mugabo usanzwe ufatwa nk’umupfumu ngo yahise yambika impu z’inyamaswa zitandukanye uyu mukobwa maze atangira kumusambanya.

Umwe mu baturage baganiriye na Radio 1 ducyesha iyi nkuru bagize bati "Hari umuntu wigize umupfumu ubundi bamwita Ntaruvugiro Jean Damscene bakunda kwita Gigi.Yafashe umwana ku ngufu ngo yamusanze ahantu hitwa I Mbano ni mudugudu duturanye ngo aramubwira ngo nari nje gucaginga aramubwira ngo naze ajye kumucagingira.Kumugeza iwe rero yahise amufata ku ngufu.”

Uyu muturage kandi akomeza avuga ko uyu mupfumu yagiye gusambanya uyu mukobwa akabanza kumwambika impu z’inyamaswa.

Hari abaturage bavuga ko impamvu uyu mugabo adafatwa ari uko umukuru w’umudugudu ngo amukingira ikibaba kuko ari umuvandimwe we bityo ngo akaba arimo kumuburira mbere iyo amenye ko bagiye kumushakira mu gace yihishemo.

Undi nawe ati “Ikiriho kiri kuvugwa n’uko mudugudu akingira uwo mukuru we ikibaba ntaboneke kandi yarakoze amahano agomba kuyakurikiranwaho na Polisi n’ubuyobozi butuyobora.”

Uyu muturage kandi yavuze ko yavuye iwe amubonye ariko ko ubuyobozi bumushaka ntaboneke.

Muvunyi Etienne, uyobora umurenge wa Musambira yavuze ko batahamya neza niba koko uyu muyobozi w’umudugudu akingira ikibaba uyu mugabo bivugwa ko ari umupfumu.Ngo uyu mukuru w’umudugudu niwe wohereje uyu mukobwa kuri polisi kugirango ikurikirana icyo kibazo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo IP Emmanuel Kayigi, we avuga ko bafite ubuhanga bwo gukora iperereza kandi ko icyaha ari gatozi hagize uribangamira nawe yakurikiranwa ukwe.