Print

Ruhango: Ababyeyi bagurishije utwabo basiga babwiye abana ko bagiye gutegereza Yesu

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 13 December 2017 Yasuwe: 388

Phenias Gashirabake n’ umugore we Claudine Nyirampori mu kwezi gushize bafashe imitungo irimo amasambu n’ inka barayigurisha noneho basiga abana babo batanu, umukuru muri bo ufite imyaka 14 y’ amavuko bababwira ko bagiye gusenga none ngo kugeza magingo aya ntibaragaruka.

Aba bana bavuga ko babayeho nabi bitewe n’ uko nta byo kurya bafite ku buryo ngo iyo batabonye umugiraneza ubaha ibyo guteka bajya mu buriri bakaryama.
Nyirakuru na Sekuru b’ aba bana bavuga ko bagerageza kwita kuri aba bana ariko bitewe n’ uko na bo batishoboye ngo bigera aho bikabananira.

Umwana wabo yabwiye Radio 1 ducyesha iyi nkuru ati “Bagiye bagurishije inka ubundi bahita bajyenda.Baratubwiye ngo bagiye gusenga turategereza bucyeye ntibagaruka.Twari dufite ahantu badusigiye basize bateye turahakora none byarashize.Abantu iyi batuzaniye turateka.”

Undi nawe ati “Tujya mu buriri tukaryama.Umuntu yabona ibyo atuzanira tugateka.”

Yaba uyu musaza n’ uyu mukecuru ndetse n’ abaturanyi b’ uyu muryango bavuga ko aba babyeyi bararuwe n’ itorero basengeramo kugeza magingo aya bataramenya inkomoko yaryo ndetse n’ uko ryitwa.Ngo iyo bajyaga gusenga bikingiranaga mu nzu.

Bagenda bavugaga ko bagiye gutegereza Yesu uzaza kubatwara tariki ya 18 Ugushyingo uyu mwaka, umunsi warangiye hagendewe ku ngengabihe isanzwe.

Nyirakuru ati “Bajyaga bajya gusenga ndavuga nti bana iwanyu sinzi ko bagiye gusenga menya barabafashe.Kugeza no kuri iyi saha twayobewe aho bagiye n’uko.Nta baturage bose ntawuhazi pee.Numva bavuga ngo bagiye kwa Yesu iryo dini rwose ntabwo turizi.”

Sekuru nawe avuga ko bahangayikishijwe n’abo bana kuko ntacyo bafite cyo kurya ari naho bahera basaba ubufasha kuri abo bana batawe n’ababyeyi babo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Ruhango Nahayo Jean Marie ushimangira ko iki kibazo yari atarakigezwaho avuga ko aba bana bagiye guhabwa ubufasha bw’ ibiribwa bwihuse mu gihe hagishakishwa icyakorwa.

Kugeza magingo aya nta n’ umwe uhamya neza ko azi aho aba babyeyi bari, ariko hari amakuru agera kuri TV/Radio one avuga ko bo na bagenzi babo basenganaga bagera kuri 30 ndetse bashobora no kuba barenga bacumbikiwe na Polisi mu karere kamwe ko mu Ntara y’ amajyepfo.

Aya makuru Polisi yo muri iyi Ntara ntabwo irayameza

Imyitwarire y’ aba babyeyi yo guta abana mu nzu bangana gutya ishingiye ku myemerere ngo ntiyatunguye abaturanyi babo kuko ngo bari bamaze igihe kinini badahinga, ndetse ngo mu bana bagera muri 6 bafite nta n’ umwe wanditse mu gitabo cy’ irangamimerere, bikiyongeraho ko ngo badatanga umusanzu w’ ubwisungane mu kwivuza ndetse ngo n’ urwaye ntibamuvuza.