Print

Benshi mu bafana bakomerekeye ku mukino wahuje abakeba bo muri Serbia (Amafoto)

Yanditwe na: 14 December 2017 Yasuwe: 502

Mu mukino w’agapingane wahuje amakipe 2 yo muri Serbia ariyo Partizan Bergrade na Red Star Bergrade waranzwe n’imvururu aho agagera kuri 17 bakomerekeye mu mirwano yahuje abafana,abandi bataha bambaye ubusa kubera ubukana bw’intambara yabereye muri stade aya makipe yahuriyemo.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu nibwo habaye uyu nukino w’ishyiraniro uhuza abakeba bo muri Serbia, maze haza kuba imvururu zikomeye mu bafana zatumye bamwe bataha bavirirana ndetse bafite ibikomere bikomeye aho byabaye ngombwa ko polisi yo muri iki gihugu iherekeza abafana bari bakomeretse ikabanyuza mu kibuga rwagati.

Icyateje ubu bushyamirane n’uko abafana b’ikipe ya Red Star Bergrade yari yasuye yahawe amatike mu buryo budakwiriye ndetse biba ngombwa ko bajya kwicara mu gice cy’abafana ba Partizan byatumye bahita bashyamirana ingumi zivuza ubuhuha.

Nubwo uyu mukino waranzwe n’imvururu, amakipe yombi yakomeje umukino ndetse urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.