Print

Chris Froome yakoresheje imiti yongera imbaraga mu irushanwa rya Vuelta a Espana

Yanditwe na: 14 December 2017 Yasuwe: 112

Igihangange mu mukino wo gusiganwa ku magare Christopher Froome ukinira ikipe ya SKY yo mu Bwongereza, yatahuweho ko yakoresheje imiti yongera imbaraga mu irushanwa rya La Vuelta a Espana yegukanye ku nshuro ya mbere nyuma yo kwegukana Tour de France ku nshuro ya kane.

Uyu mwongereza wavukiye muri Kenya,yatsinzwe ibizamini byo gukoresha imiti yongera imbaraga ubwo yafatwaga inkari ku I taliki ya 7 Nzeri 2017 ababishinzwe bagasanga yarafashe imiti yitwa salbutamol irwanya indwara Asthma.

Froome yatwaye La Vuelta y’uyu mwaka atsinze Nibali na Zakarin

Ubwo irushanwa rya Vuelta a España ry’uyu mwaka ryari rigeze ku gace ka 18 uyu Froome yakoresheje imbaraga nyinshi ndetse ubwo abakinnyi biteguraga kumanuka agasozi kitwa Alto de Santo Toribio de Liébana yakoresheje imbaraga nyinshi yigaranzura Vincenzo Nibali wari wamusize amasegonda 21 ku munsi wari wabanje ndetse bimufasha kongera igihe yamurushaga ku rutonde rusange kigera ku munota n’amasegonda 37.

Mu kiganiro yahaye BBC,Froome yavuze ko ibyo kuvuga ko yakoresheje imiti yongera imbaraga ataribyo kuko asanzwe arwara Asima ndetse iyi miti yayihawe na muganga.

Yagize ati “Nakiriye neza ibyo abafana bari kuvuga bitewe n’amateka mabi umukino wo gusiganwa ku magare wagize mu minsi ishize.Ibi bitandukanye no gukoresha imiti yongera imbaraga kugira ngo ntsinde.Maze iminsi nganira n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi ,nabahaye ibisobanuro birambuye kuri iki kibazo kuko umuti wa salbutamol umenyerewe ku barwayi ba asima kandi abarwayi ba asima barawuzi neza.Niteguye gutanga ibisobanuro birambuye ku byerekeye uyu muti.”

Froome niwe wegukanye Tour de France y’uyu mwaka

Froome naramuka atsinzwe,azamburwa irushanwa rya Vuelta a Espana yatwaye uyu mwaka ndetse ashobora guhagarikwa igihe runaka nkuko byagendekeye abasore batandukanye nka Alberto Contador,Alejandro Valverde n’abandi.