Print

‘Kudutera uturutse hanze biragoye’ Perezida Kagame

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 14 December 2017 Yasuwe: 1534

Perezida Kagame yavuze ko nta mwanzi watera u Rwanda aturutse hanze y’ igihugu ngo abishobore ko ahubwo umwanzi ukomeye ari uwaturuka imbere mu gihugu.

Umukuru w’ igihugu yabivuze kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2017 ubwo ishyaka FPR inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda ryizihizaga imyaka 30 rishinzwe.

Yagize ati “Indake iri hano iri muri twe, ikizaturinda kikarinda ibyo twubaka kiri muri twe hano muri mwe. Nitwirinda ya mico mibi, tukuzuzanya, tukagira ubumwe, tukagira imyitwarire myiza, ntabwo abantu bashobora kugira aho bamenera.”

Yunzemo ati “Nibyo nababwiraga bigitangira kudutera uturutse hanze biragoye. Kudutera uduturutsemo nibyo byoroshye nibyo bishoboka, icyo gihe rero aho niho dukwiriye kureba naho ibindi burya …ntabwo mwibuka ya ndirimbo ya babanyarwanda"

Abanyamuryango ba FPR bahise batangira kuririmba ngo ’ndandambara yandera ubwoba’…Perezida Kagame ageze aho abongereramo igitero kivuga ngo iyarinze FPR izandida nanjye.

Ibi umukuru w’ igihugu abivuze mu gihe hari inkuru zimaze iminsi zitangazwa mu binyamakuru zivuga ko umubano w’ u Rwanda na Uganda utifashe neza ndetse ko Uganda ishobora kuba irimo kwitegura gutera u Rwanda.

Perezida Kagame yasabye abayobozi b’ igihugu baturuka mu ishyaka riri ku butegetsi kwirinda umuco wo kwiratana ibyagezweho nabyo batazi neza ahubwo bagakora cyane.

Yabasabye guha urugero rwiza abakiri bato bakirinda kwishyira imbere, kwigamba, n’ umuco wo kwikunda.

Perezida Kagame yabivuze akomoje ku bayobozi ngo bakunze kuvuga ko amahanga aza kwigira ku Rwanda nyamara ngo bakabivuga uwababaza icyo ayo mahanga aza kwigira ku Rwanda batashobora kugisubiza.


Comments

ruti 15 December 2017

Ashyiiii HE aturuhuye TVR yirirwaga ivuga amakuru yabaje kwigira ku Rwanda nibyo kora abandi abe aribo bagushima


Jane 14 December 2017

ABIRWAGA BIRATA NGO AMAHANGA AZA KWIGIRA KU RWANDA H.E YABABWIYE, ABIBUTSA KO HARI BYINSHI BYO GUKORA BAKABAYE BAKORA AHO KWIRIRWA BIRATA IBYO BATAZI. H.E NDAMWEMERA SANA


Noheli 14 December 2017

Na diplomate yarabiririmbye ngo ’abanzi b’umuntu bazaba abo mu nda ye’


Muramira 14 December 2017

Ibyo kagame avuga nibyo.Umufaransa yigeze kuvuga ngo:"Mana yanjye,uzandinde inshuti zanjye.Naho abanzi banjye zabicungira".Abo mubana nibo baruhije gucunga.Urugero,Habyarimana yakoreye coup d’état president Kayibanda kandi barasangiraga.