Print

Rwamagana: Abarimu n’abaturage barimo gukubitwa bazira mitiweli

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 14 December 2017 Yasuwe: 431

Benshi mu baturage batuye mu kagari ka Gishore mu murenge wa Nyakariro mu karere ka Rwamagana bataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza baravuga ko bari gukubitwa bikomeye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari.

N’ubwo ngo ari umugore uyobora aka kagari ariko ngo inkoni ye iravuza ubuhuha,uyu muturage yabwiye Radio 1 ducyesha iyi nkuru ati “Naramanutse nsanga Gitifu arimo guhondagura abantu hari kuwa kabiri ushize.Nsanga ari gukubita abantu birantangaza kweli, Umuntu niba abuze amafaranga bivuze ngo ajye akubita abantu.”’

Uyu muturage yakomeje avuga ko iyo Gitifu ari gukubita abaturage aba avuga ko bakwiye kubyara abo bashoboye kurera niba gutanga mitiweli binaniranye.

Undi muturage nawe ati “Ko yabakubise ku manywa se wumva ari nijoro?N’abarimi ndetse yarabicaje arabakubita.”

Bamwe mu baturage bavuga ko bidakwiye kugirango abaturage bakubitwe ngo n’uko nta musanzu wo kwivuza batanze.Bamwe mu bakubiswe n’uyu muyobozi bavuze ko bakubiswe inkoni batibuka neza ndetse ko uyu muyobozi yari kumwe n’umu-DASSO n’ushinzwe umutekano muri ako Kagari.

Hari n’uwavuze ko yakubiswe igikantu kigahengama.Ku murongo wa Telefone,uyu muyobozi w’aka kagari yavuze ko ahuze cyane kandi ko umunyamakuru yinjiye mu kagari ke atabimumenyesheje.

Uyu muyobozi yavuze ko aba baturage babivuga ari abamusebya ko ntacyo yabivugaho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakariro we yavuze ko atari ubwa mbere abaturage bavuga ko bakubitwa n’uyu muyobozi ndetse ko yakiriye ikirego cy’abagabo babiri ubu bikaba bigeze mu bugenzacyaha.


Comments

issay 16 December 2017

Uyumuyobozi ntakigenda wagirango ntiyageze mwishuri bafashe abantu babiriza Kukagari inzara irahabicira abantu barakubitwa Ushinzwe Umutekano wumudugudu wagishore bita yuvenari yashingishaga amaboko hasi amaguru hejuru wagirango nigihe cya genocide cyagarutse ikibabaje nuko akomeje gusebya umurenge wa nyakariro kd nubundi warusanzwe uvugwa utavugwa neza


mahoro jack 15 December 2017

Ariko ibi bintu byo gukubita umuturage bizacika ryari muri iki gihugu? Ni kimwe no kumva ko ikibaye cyose ari ugufunga! Wagirango nta bundi buryo buhari bwo kurangiza ibibazo umuturage adahohotewe. Bikwiye guhinduka pe.